AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bosco Ntaganda yakatiwe gufungwa imyaka 30

Bosco Ntaganda yakatiwe gufungwa imyaka 30
7-11-2019 saa 13:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3044 | Ibitekerezo

General Bosco Ntaganda kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2019 yakatiwe igifungo cy’ imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ ibyaha by’ intambara n’ ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC rwahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18 bishingiye ku bikorwa byakozwe n’ inyeshyamba yari akuriye. Ibyo bikorwa byakorewe muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Mu byaha yahamijwe harimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’ intambara, no gukoresha abana mu gisirikare, icyaha cyo gukoresha abantu ubucakara bushingiye ku bitsina.

Bosco Ntaganda niwe muntu wa mbere uhamijwe icyaha cy’ ubucakara bushingiye ku bitsina muri bane bamaze gukurikiranwaho iki cyaha na ICC kuva yajyaho muri 2002.

Uyu mugabo w’ imyaka 46 wavukiye mu Rwanda yagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo nk’ uko BBC yabitangaje.

Muri 2013 nibwo Bosco Ntaganda nibwo yishyikirije ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika kugira ngo atabwe muri yombi nyuma y’ imyaka 7 yari ishize ashakishwa na ICC.

Ibi bivuze ko mu myaka 30 yakatiwe asigaje gufungwa 24 kuko itandatu ayimaze afunze gusa afite iminsi 30 yo kujuririra umwanzuro w’ urukiko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA