AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Africa Yunze Ubumwe yategetse ko abagabye ibitero i Bujumbura bafatwa bakabiryozwa

Africa Yunze Ubumwe yategetse ko abagabye ibitero i Bujumbura bafatwa bakabiryozwa
22-09-2021 saa 16:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1044 | Ibitekerezo

Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe wavuze ko abagize uruhare mu bitero byagabwe i Bujumbura bigahitana bamwe mu baturage bikanakomeretsa abandi, bagomba gufatwa kandi bakajyanwa imbere y’Ubutabera.

Bikubiye mu itangazo rya Komisiyo y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri.

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Moussa Mahamat Faki ababajwe cyane na biriya bitero byagabwe ku basivile b’i Bujumbura bigahitana abantu batanu bigakomeretsa abandi benshi.

Iri tangazo rigira riti “Perezida wa Komisiyo ababajwe n’ibyo bikorwa by’ibyaha kadi ababigizemo uruhare bagomba gufatwa bakajyanwa mu butabera.”

Perezida Moussa Mahamat Faki yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri biriya bitero ndetse na Guverinoma y’u Burundi ndetse n’abaturage ba kiriya gihugu no kwifuriza abakomerekejwe na byo gukira vuba.

Ni nyuma y’igitero cyagabwe mu ijoro ryo mu mpera z’icyumweru gishize aho ahagana saa tanu z’ijoro humvikanye urusaku rw’amasasu hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Bujumbura.

Nyuma y’amasaha macye, umutwe wa RED-Tabara wigambye icyo gitero, uvuga ko abarwanyi bawo banakozanyijeho n’abasirikare b’Igihugu basanzwe barinda ku Kibuga cy’Indege.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA