AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abasirikare 5 ba Uganda bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi muri Somalia, babiri bakatirwa urwo gupfa

Abasirikare 5 ba Uganda bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi muri Somalia, babiri bakatirwa urwo gupfa
15-11-2021 saa 09:51' | By Editor | Yasomwe n'abantu 810 | Ibitekerezo

Abasirikare batanu ba Uganda bari mu butumwa bw’Amahoro muri Somalia (AMISOM), bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’urupfu rw’abasivili barindwi muri kiriya gihugu, babiri muri bo bakatirwa urwo gupfa.

Bariya basivile bishwe mu kwezi kwa Munani uyu mwaka aho hahise hakekwa bariya basirikare ba Uganda ubu bahamijwe biriya byaha.

Hussein Osman asubirwamo na VOA agira ati "Twishimiye umwanzuro w’urukiko kandi twizeye ko imiryango yiciwe izahabwa impozamarira."

Yabwiye ibinyamakuru byaho ko umwe mu biciwe abantu hamwe n’abasirikare batandatu ba Uganda batanze ubuhamya muri uru rubanza.

Amakuru avuga ko imiryango imwe y’abiciwe ababo n’abo basirikare yitabiriye urubanza rwateguwe na Uganda rwabereye i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia.

Abasirikare babiri muri bariya barindwi bakatiwe urwo gupfa, mu gihe batatu bakatiwe gufungwa imyaka 39.

Batatu bagomba gucyurwa iwabo muri Uganda kurangirizayo igihano.

Umuryango w’Ubumwe bwa Africa watangaje ko abo basivili bishwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mirwano yabereye ahitwa Golweyn hagati y’abo basirikare na al-Shabab.

Ingabo z’umuryango w’Ubumwe bwa Africa zimaze imyaka 14 muri Somalia zirwanya umutwe wa al-Shabab ugifite ibirindiro ahanyuranye mu gihugu.

Hafi 1/3 cy’ingabo za AMISOM ziva muri Uganda, nicyo gihugu gifitemo abasirikare benshi.

Umwanzuro w’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda wo ku wa Gatandatu watangajwe hashize ukwezi Ubumwe bwa Africa buvuze ko bushaka kongera ubutumwa bwawo muri Somalia, hategerejwe icyemezo cya ONU/UN na leta ya Somalia.

Brig Gen Don Nasaba ukuriye ingabo za Uganda muri ubwo butumwa mu itangazo yagize ati "Ubutumwa bwacu muri Somalia ni ugusenya al-Shabab n’indi mitwe yitwaje intwaro. Mu kubikora, dufite inshingano zo kurengera abaturage."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA