Muri Kenya hamaze kuboneka umuti wa Sida witwa Dolutegravir wo mu bwoko bwa "générique" ukaba waratangiye guhabwa abantu bari barwaye iyi ndwara muri iki gihugu ndetse bikaba biteganyijwe ko mu minsi mike uzagezwa mu bihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda.
Uwo muti wamaze kugeragezwa bihagije witezweho byinshi ndetse ubu bikaba bimaze kugaragara ko muri iki gihugu cya Kenya ibiciro uby’imiti igabanya ubukana bw’iyi ndwara byamaze kugabanuka.
Abahanga mu by’ubuvuzi bw’indwara zikomeye muri iki gihugu batangaje ko uyu muti umeze neza ndetse bizeza abazawukoresha ko nta ngaruka nimwe uzabagra mu mubiri.
Biteganyijwe ko abashaka gukoresha uyu muti bazajya bafata ibinini 30 bihwanye n’ukwezi bikazajya byishurwa amadorari ari gagati ya 25 na mirongo itanu, hanyuma warangira atarayikira neza agasubira gufata ibindi kugeza igihe akiriye.
Muri Kenya abantu 15% barwaye Sida, nta bushobozi bari bafite bwo kuba bakigurira imiti agabanya ubukana bwa Sida kubera amaikoro make.
BBC ivuga ko uyu muti wemejwe bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu ukaba wamaze kugezwa mu gihugu cya Kenya, abagera 27 000 babanaga n’ubu burwayi bakaba bamaze guhabwa uyu muti.
Nyuma yo gukwirakwizwa muri Kenya abantu benshi bamaze kuwubona, biteganyijwe ko uzatangira no kugezwa mu bindi bihugu birimo Nigeria, Uganda u Rwanda.