AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa w’imyaka 29 wakoze ubukwe n’umusaza w’umuzungu w’imyaka 92, ari mu mazi abira

Umukobwa w’imyaka 29 wakoze ubukwe n’umusaza w’umuzungu w’imyaka 92, ari mu mazi abira
25-01-2017 saa 12:22' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 32864 | Ibitekerezo

Umukobwa w’imyaka 29 y’amavuko uherutse gukora ubukwe n’umusaza w’umuzungu w’imyaka 92 y’amavuko, ari mu mazi abira ndetse akomeje gutukwa, guterwa ubwoba no kwaturirwaho imivumo ashinjwa kwitesha agaciro no kugatesha umuryango n’igihugu cye muri rusange, akemera gushakana n’umusaza umurusha imyaka 63 yose amukurikiyeho amafaranga.

Charity Mumba w’imyaka 29, ni umugore ukomoka muri Zambia, akaba yarambikanye impeta n’umusaza w’umuzungu wo muri Afurika y’Epfo witwa Peter Grooves ufite imyaka 92 y’amavuko, akaba anazwi cyane nk’umwe mu baherwe bo muri iki gihugu cyo mu majyepfo y’umugabane wa Afurika.

Ikinyamakuru Daily Mail, kivuga ko uyu mukambwe, Peter Grooves, afite imigabane mu bigo bikomeye muri Afurika y’Epfo, akaba anafite ibikorwa by’ubucuruzi byinshi muri iki gihugu. Yakoze ubukwe na Charity Mumba arusha imyaka 63, bica igikuba mu gihugu cye gisanzwe kivugwaho ko abakobwa bava muri iki gihugu bakajya muri Afurika y’Epfo gushaka abagabo b’abasaza ariko bafite amafaranga menshi, kandi ibyo ngo bihabanye cyane n’umuco n’indangagaciro za Zambia.

Nyuma y’uku ubu bukwe bubaye, hari bamwe mu baturage ba Zambia bakomeje kugaragaza uburakari ku mbuga nkoranyambaga, baramuvuma ndetse bamumenyesha ko naramuka asubiye muri iki gihugu bazamugirira nabi kuko ari umuvumo ku muryango we no ku gihugu muri rusange.

Hari umwe witwa Longlu Vlami, abinyujije ku rubuga rwa facebook yagize ati : "Biteye agahinda kubona abakobwa b’ubu batagishaka gukora ngo babashe kubona ubuzima, ahubwo umutima bakawerekeza mu gushaka abasaza bazabana bagahita bapfa ngo begukane imitungo yabo."

Hari undi witwa Mercy Nhlovu we yagize ati : "Uyu mukobwa agomba guhita asubizwa muri Zambia vuba na bwangu, ni umwanda."

Igihugu cya Zambia ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite abaturage benshi bari mu bukene, dore ko abagera kuri 68% baba munsi y’umurongo w’ubukene. Abakobwa benshi bo muri iki gihugu bakunze kuvugwaho kwigira gushaka abagabo b’abakire cyane cyane abasaza, muri Afurika y’Epfo nka kimwe mu bihugu bikize kandi birimo abaherwe benshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA