AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore yabyaye umwana ufite isura n’ishusho idasanzwe atinya kumwonsa - Amafoto

Umugore yabyaye umwana ufite isura n’ishusho idasanzwe atinya kumwonsa - Amafoto
6-02-2017 saa 15:24' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 16653 | Ibitekerezo

Umugore w’imyaka 25 witwa Priyanka Kumari wo mu gace ka Banshghat mu Karere ka Chakiya mu Buhinde , yabyaye umwana w’umukobwa ufite imiterere nk’iy’inyamaswa maze atinya kumwonsa.

Priyanka Kumari, wari ubyaye bwa mbere, uyu mwana yabyaye afite uruhu rudasanzwe ndetse n’imiterere ye ntabwo imeze nk’iy’abantu basanzwe uhereye ku mutwe, ku maso ye ndetse n’ahandi hatandukanye.

Uyu mwana udasanze wavutse, yateye abantu bo muri aka karere ka Chakiya kwibaza byinshi dore ko mu rugo rwa Kumari abantu ari urujya n’uruza, bahora babyigana bajya kureba uwo mwana wavutse benshi bavuga ko ari inyamaswa.

Kumari mu gahinda gakomeye yagize ati "Sinigeze ntekereza ko nzagira ikibazo cy’ihungabana nk’ibyo mbona biri kumbaho. Uyu mwana w’umukobwa ntabwo ari umuntu wuzuye, mu by’ukuri kubyakira byangoye.”

Umugabo w’uyu mugore witwa Balindra Mahto, w’imyaka 34, usanzwe akora akazi k’ubuhinzi, na we ntarakira ibyababayeho. Abisobanura yagize ati “Ndumva byanyobeye. Ubu sinzi icyo nakora.Ubu icyo ngiye gukora ni ugukurikiza inama z’abaganga.”

Inzobere z’abaganga bo ku bitaro uyu mubyeyi yabyariyemo batangaje ko imiterere y’umwana wavutse yatewe n’imirire mibi ya nyina ubwo yari amutwite, banaboneraho gusaba uyu muryango kutinubira umwana babyaye maze bagafatanya bakamwitaho bamuha urukundo rwa kibyeyi.

Dr Rajan Sinha, umwe mu baganga bitaga kuri uyu mubyeyi mu gihe cyo kubyara, yavuze ko umubyeyi ameze neza ariko yirinda kugira byinshi atangaza ku mwana wavutse. Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko amahirwe yo kubaho ku mwana wavukanye ikibazo nk’icy’uyu mwana wa Kumari ari macye cyane .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA