AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugabo yapfuye aguye mu marushanwa yo kurya

Umugabo yapfuye aguye mu marushanwa yo kurya
23-11-2016 saa 12:22' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7865 | Ibitekerezo

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani yishwe n’umuceri ubwo yari ari mu marushanwa yo kurya vuba vuba.

Uyu mugabo utatangajwe amazina ye yishwe n’umuceri yaryaga ubwo bari mu irushanwa ryo kurya vubavuba ryabereye ahitwa Hikone, Shiga ubwo yageragezaga kurya ibibumbe 5 by’umuceri mu gihe cy’iminota 5.

BBC ivuga ko uyu mugabo yapfyuye nyuma y’iminsi itatu avuye muri iri rushanwa ubwo yari amaze iyo minsi yose ameze nk’uwataye ubwenge kuko ngo yari amerewe nabi cyane.

Amarushanwa yo kurya vubavuba amaze kumenyerwa mu Buyapani dore ko akunze gutegurwa mu bice byinshi muri iki gihugu.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko imikino nk’iyi ishobora kwangiza abayikina cyane ko uku kurya vuba vuba bigira ingaruka zikomeye zo kwangirika kw’igifu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA