AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uburwayi bw’ibibyimba bimwuzuye umubiri wose bituma atakibasha no kureba

Uburwayi bw’ibibyimba bimwuzuye umubiri wose bituma atakibasha no kureba
10-02-2017 saa 12:43' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6644 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Sudjai w’imyaka 69, wo mu gace ka Bangkran muri Thailand yahuye n’uburwayi budasanzwe bw’ibibyimba byamwuzuye umubiri wose kugeza ubwo bigera no mu maso bikaba bituma atabasha kureba.

Uyu mugabo witwa Sudjai, biragoye kuba hari agace na kamwe k’umubiri we kagaragara kuko ibice byose byamaze kuzuraho ibibyimba byamaze no kumuhindura ku buryo buteye ubwoba.

Sudjai w’imyaka 69, avuga ko ibi bibyimba byatangiye kuza ku mubiri we ubwo yari afite imyaka 10 bigenda byiyongera umunsi ku munsi ubu bikaba bigeze aho atagisohoka mu nzu kuko uburyo ameze bishobora gutera ibibazo abamubona.

Uyu mugabo Sudjai ufite umugore n’abana 2, avuga ko umuryango utigeze umujyana kumuvuza ubwo yatangiraga kurwara ubu burwayi kubera ikibazo cy’amikoro make bari bafite.

Yagize ati “Ubwo ibi bibyimba byatangiraga kungaragaraho twari abakene cyane, nta bushobozi twari dufite bwo kuba najya kwivuza.Ubu noneho byamaze kunkwirakwira ahantu hose ku buryo ntajya no hanze kuko bishobora gutera ubwoba abambona cyane cyane abana bato.”

Inzobere z’abaganga bo muri iki gihugu batangaje ko ubu burwayi bwa Sudjai iyo bukurikiraniwe hafi burakira uwari uburware akongera gusubirana ubuzima buzima.
Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko mu bana 2 uyu mugabo yabyaye uw’umukobwa ufite imyaka 36, nawe yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’ubu burwayi.

Amafoto y’uyu mugabo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu rwego rwo gusaba abagiraneza ko baha umuryango we ubufasha bwo kumuvuza kuko abayeho mu buzima bumugoye cyane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA