AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

USA : Umugabo utari ufite icyizere cyo kubaho yatewemo umutima w’Ingurube asubira ibuzima

USA : Umugabo utari ufite icyizere cyo kubaho yatewemo umutima w’Ingurube asubira ibuzima
11-01-2022 saa 08:31' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1173 | Ibitekerezo

Umugabo w’imyaka 57 wari uri hagati yo gupfa no gukira kubera uburwayi bw’umutima, yabaye umuntu wa mbere ku Isi utewemo umutima w’ingurube akomeza kubaho.

Uyu Munyamerika witwa David Bennett yatewemo umutima w’Ingurube yorowe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni igikorwa cyabaye mu igerageza aho David Bennett yamaze amasaha arindwi ari gukorerwa igikorwa cyo kumuteramo uyu mutima muri Leta ya Maryland mu Mujyi wa Baltimore.

Kumubaga byamaze amasaha 7 byakorewe mu Mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland muri America, ni we muntu wa mbere utewemo umutima w’ingurube, cyakora muri New York hari uwatewemo impyiko z’ingurube yakurishijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (genetically-modified), gusa ntiyabashije kubaho kuko ubwonko bwe ntibwari bugikora.

Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk’icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa David Bennett, nubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho ikindi gihe kirekire angana.
Umunsi umwe mbere y’uko abagwa, Bennett yagize ati “Ni ugupfa cyangwa guterwa urugingo.”

Ati “Ndabizi ko ari ukwigerezaho, ariko ni yo mahirwe yange ya nyuma.”
Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n’ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamubage, gishingiye ku kuba Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.

Byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa ngo abe yahabwa urugingo rw’undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n’abaganga iyo ubuzima bw’umurwayi bumeze nabi cyane.
Ku itsinda ry’abaganga bakoze icyo gikorwa cyo kumuha urugingo rw’ingurube, iyi ni indunduro (impera) y’imyaka yari ishize hakorwa ubushakashatsi, kandi bishobora gufasha n’abandi bantu benshi ku isi.

Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma isi “itera intambwe imwe irushaho kwegera gucyemura ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’ingingo [ziterwa abarwayi]”, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ishuri ryigisha ubuvuzi bw’abantu ryo kuri Kaminuza ya Maryland.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA