AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Burundi bwemeye kwakira inkingo za COVID-19 ariko ngo ntawe buzasaba kwikingiza

U Burundi bwemeye kwakira inkingo za COVID-19 ariko ngo ntawe buzasaba kwikingiza
29-07-2021 saa 10:28' | By Editor | Yasomwe n'abantu 716 | Ibitekerezo

Leta y’u Burundi yemeye kwakira inkingo za COVID-19 zitangwa muri gahunda ya COVAX ariko ngo nta muturage uzigera usabwa kwikingiza ngo ahubwo bizajya bikorwa n’ubishaka.

Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi, Dr Thaddée Ndikumana yabwiye itangazamakuru ko izo nkingo ari impano ya Banki y’Isi.

Yavuze ko ubu bemeye kwakira inkingo ku wakwifuza kuzibaha ndetse ko Banki y’Isi yateguje Leta y’u Burundi gutangira gutegura ahazashyirwa ziriya nkingo.

Gusa ngo “Leta nta mbaraga izashyira mu gusaba abaturage kujya kwikingiza” ahubwo ko bizakorwa n’uzabyifuza.

Ubutegetsi bw’u Burundi bwari bwaranze kwakira inkingo za COVID-19 ngo kugira ngo bubanze burebe uko ahandi bazikoresheje byagenze.

U Burundi buvuye ku isima bwemera kwakira inkingo nyuma ya Tanzania na yo yari yaranze ariko ikaba iherutse kuzakira ndetse zikaba zaratangiye guterwa abaturage.

Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu wanakingiwe kuri uyu wa Gatatu yavuze ko Igihugu cye atari akarwa ku buryo cyasigara inyuma mu mugambi w’ibindi bihugu byo ku Isi.

U Burundi kandi bwemeye kwakira inkingo za COVID-19 nyuma y’uko bitangajwe ko imibare y’abandura iki cyorezo muri kiriya gihugu ikomeje gutumbagira.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ndikumana yemeje ari byo koko kiriya cyorezo kiri kwiyongera mu Ntara za za Kirundo na Ngozi zihana imbibi n’u Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA