AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RDC : Ebola yongeye gukaza umurego, yishe 10 mu ntara imwe

RDC : Ebola yongeye gukaza umurego, yishe 10 mu ntara imwe
13-06-2020 saa 16:59' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 778 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangake kuri uyu wa Gatandatu ko icyorezo cya Ebola cyahitanye ubuzima bw’abaturage 10 mu Ntara ya Équateur iri mu Burengerazuba bw’igihugu.

Abantu 10 bishwe na Ebola mu Burengerazuba bw’iki gihugu babonetse muri 16 bapimwe bikagaragara ko barwaye iki cyorezo cyari kimaze igihe cyaragabanyije umurego muri iki gihugu.

Abarwayi bashya 16 bamaze kuboneka guhera ku itariki 1 Kamena 2020, ubwo hatangazwaga ko Ebola yongeye kwaduka muri iki gihugu ku nshuro ya 11 mu mateka yacyo.

Ubuyobozi bw’iki gihugu butangaza ko hari ahantu habiri habaye izingiro ry’iyi ndwara ariho i Mbandaka, mu Murwa Mukuru w’Intara ya Équateur, ahabonetse abarwayi ku itariki ya 11 Kamena.

Ahandi hantu hari iki cyorezo ni mu karere k’ubuzima ka Bikoro, kuri kilometero 148 mu Majyepfo ya Mbandaka, aho umugore wari wagiye mu muhango wo gushyingura i Mbandaka yatashye.

Ebola ni virusi itangira itera umuntu guhinda umuriro, gucika intege cyane, kubabara imitsi no kubabara mu muhogo. Uko irushaho gukomera, uyirwaye araruka, agacibwamo ndetse akavira imbere ndetse akava n’amaraso mu bice byo hanze by’umubiri.

Abantu bayandura iyo bagize aho bahurira n’abayirwaye, nk’ahari igikomere ku mubiri, mu kanwa no mu mazuru, mu maraso, mu myanda iva mu mubiri cyangwa mu cyuya cy’uyirwaye.

Abarwayi ba Ebola akenshi bahitanwa n’umwuma ndetse no kunanirwa gukora kw’ingingo zimwe na zimwe z’umubiri.

Mu Burasirazuba bwa Congo, Ebola yahitanye ubuzima bw’abantu 2,280.

Yabaye iya 10 mu mateka ya DR Congo - iba n’iya kabiri mbi cyane mu mateka y’Isi nyuma y’iyibasiye ibice bimwe byo mu Burengerazuba bw’Afurika kuva mu 2013 kugera mu 2016 ikica abarenga 11,300

Ebola yongeye gukaza umurego muri Congo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA