AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Magufuli yapfuye, bishimangira ikinyoma cya Leta ya Tanzania imaze igihe yihagararaho

Perezida Magufuli yapfuye, bishimangira ikinyoma cya Leta ya Tanzania imaze igihe yihagararaho
18-03-2021 saa 05:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7995 | Ibitekerezo

Mu minsi ishize byavuzwe kenshi ko Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yaba arembye ndetse hagakekwa icyorezo cya Coronavirus, ariko uruhande rwa Leta ruhamya ko ameze neza kandi akomeye ariko inkuru y’incamugongo yakwiriye isi ko Perezida Magufuli yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Visi Perezida we, Samia Saluhu Hassan niwe watangaje iyi nkuru y’akababaro ko Perezida Magufuli yaguye mu bitaro bya Mzena biri mu mujyi wa Dar Es Salaam, ariko avuga ko yishwe n’uburwayi bw’umutima yari amaranye imyaka 10.

Kwemera ko Magufuli amaze iminsi mu bitaro ubwabyo hatitawe ku ndwara yari imurembeje, bivuguruzanya n’ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, iminsi micye mbere y’urupfu rwe.

Minisitiri w’Intebe aherutse kwemeza ko Perezida wa Tanzania John Magufuli ari mu gihugu kandi ari mu biro bye aho arimo gukora cyane.

Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa yagize ati : "Banyatanzania nimutuze, perezida wanyu arahari, afite ubuzima bwiza, arimo gukora".

Yabivugiye mu masengesho yo ku wa Gatanu mu musigiti wo mu mujyi wa Njombe mu majyepfo ya Tanzania.

Minisitiri Majaliwa yagize ati : "Afite [Perezida Magufuli] umurundo w’amadosiye. Ubu aho ari [mu biro] arimo aranyura mu madosiye, muravuga muti ’Ararwaye, niyigaragaze’. Agendere kuri gahunda yanyu bwite cyangwa kuri gahunda ye y’akazi ?"

Ati : "Perezida afite gahunda ye bwite y’akazi kandi ntabwo ashobora kwigaragaza ku mabwiriza yanyu".

Gusa Minisitiri Majaliwa nta kindi kimenyetso yatanze cyo kunganira ibyo yavuze. Ibyo yatangaje kandi bivuguruzanya n’ibyemejwe n’uruhande rwa Leta ruhamya ko yari amaze iminsi mu bitaro n’ubwo batemera ko yarwaye Covid-19 ahubwo bakemera ko yishwe n’umutima.

Leta ya Tanzania imaze igihe ishinjwa gukerensa ubukana bwa coronavirus ndetse abatavuga rumwe nayo bagiye bashimangira kenshi ko kutita ku ngamba zo kukirinda byagiye bituma hari benshi gihitana Leta ikabigira ibanga, mu bayobozi bakuru bamaze igihe bapfa nabo bigakekwa ko bicwa n’iki cyorezo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA