AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kumara iminota 10 ku munsi ureba filime z’urukozasoni byongera ibyago byo kuba ikiremba

Kumara iminota 10 ku munsi ureba filime z’urukozasoni byongera ibyago byo kuba ikiremba
17-07-2020 saa 14:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2230 | Ibitekerezo

Inzobere zo mu Bwongereza no mu Budage zavumbuye ko kureba kureba filime z’urukozasoni, Porno byongera ibyago byo kunanirwa gutera akabariro.

Abasore bareba izi filime iminota 70 mu cyumweru bigeraho akajya areba izi filime igitsina cye kigafata umurego, ariko yaba ari kumwe n’umukobwa ntigifate umurego.

Mu Bwongereza ¼ cy’abagabo bari munsi y’imyaka 35 bafite iki kibazo. Professor Gunter de Win wo muri University of Antwerp wayoboye ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 3500 avuga ko batunguwe n’uburyo imibare y’abatakaza ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe no kureba porno.

Ati “Twasanze hari isano rinini hagati yo kumara umwanya munini ureba porno no kudashyukwa”.

Ubu bushakashatsi bwamurikiye umuryango w’Iburayi wiga ku ndwara z’urwungano rw’inkari, mu nama yakozwe hifashishijwe iyakure (video conference).

Abongereza miliyoni hafi 5 bafite iki kibazo. Aba bahanga bavumbuye ko kuba umuntu ureba porno iminota myinshi ananirwa gushyukwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina biterwa n’uko bitera ikibazo cyo mu mitekerereze, akanagira ibibazo cyo kuba amaraso atongera gutembera neza mu mubiri. Kureba izi filime byongera ibyago byo kurwara umutima.

Ibinini bya Viagra bisanzwe bikoreshwa mu kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bikemura iki kibazo cyo kunanirwa gushyukwa bitewe no kureba porno amasaha menshi gusa ibi binini izi nzobere zivuga ko bifite ingaruka zirimo kubabara umutwe w’inyuma, kurwara umutwe no gutakaza ubushobozi bwo kubera.

Professor Maarten Albersen, wo muri kaminuza ya Leuven University mu Bubiligi yavuze ko ubu bushakashatsi bwavumbuye ikintu cy’ingenzi ku ngaruka zo kureba pornography gusa avuga ko hanewe no gukorwa ubundi bushakashatsi bugaragaza ubwoko bwa pornography bugira ingaruka kurusha ubundi.

Ubu bushakashatsi ikindi bwabonye ni uko ibikoresho bikoreshwa mu kwimara iruba (sex toys) nabyo bituma umuntu agira iki kibazo cy’uburemba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA