Mu gihe intambara z’urudaca zikomeje kugaragara muri Sudani y’Epfo bikomeje gutera ikibazo gikomeye cy’inzara aho abantu ibihumbi n’ibihumbi bakomeje guhunga igihugu.
Itangazo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi (WFP) ryavuze ko byibura abantu basaga miliyoni 4 bo muri Sudan y’Epfo bahangayikishijwe no kubona ibyo kurya.
Indwara ziterwa n’imirire mibi ziri kwiyongera umunsi ku munsi aho 15% mu ntara 6 muri iki gihugu barwaye Bwaki .
BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko intara ya Unity ndetse na Bahr el Ghazal arizo zifite abaturage bazahajwe n’indwaza ziterwa n’imirire mibi kubera ikibazo cy’inzara ivuza ubuhuha muri aka gace.
Abaturage bo muri Sudan y’Epfo bagera kuri Miliyoni bamaze guhunga igihugu cyabo kubera inzara, naho abagera ku Bihumbi bine (4,000) binjira muri Uganda buri munsi gushakirayo amaramuko.