AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyuka bihumanya ikirere bihitana abana basaga 600,000 buri mwaka

Ibyuka bihumanya ikirere bihitana abana basaga 600,000 buri mwaka
1er-11-2016 saa 07:58' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 818 | Ibitekerezo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ‘UNICEF’ riratangaza ko hatagize igikorwa n’abayobozi b’ibihugu mu kurwanya ibyuka bihumanya ikirere, Isi yazisanga mu kaga gakomeye dore ko ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’uyu muryango bwaragaragaje ko abana basaga ibihumbi 600 bari munsi y’imyaka itanu bapfa buri mwaka bazize ingaruka zo guhumeka ibyuka bihumanye.

Inkuru dukesha RFI iravuga ko iyi raporo igaragaza ko umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bapfa bazize ingaruka zo guhumeka ibyuka bihumanye, uri hejuru cyane ku buryo bihangayikishije isi muri rusange.

Iyi raporo kandi isohotse mu gihe habura iminsi mike ngo muri Maroc hateranire inama y’Umuryango w’Abibumbye igamije kwiga ku mihindagurikire y’ikirere.

UNICEF ikomeza ivuga ko abana bagera kuri miliyoni 300 ku Isi baba ahantu imyuka ihumanya ikirere birenze igipimo mpuzamahanga inshuro zigera kuri esheshatu.

Umuyobozi wa UNICEF, Anthony Lake yavuze ko umubare w’abana bahitanwa n’ihumana ry’ikirere uri hejuru cyane cyane mu bihugu bikennye. Akomeza avuga ko izi ngaruka zitaga

UNICEF isaba ibihugu byose gukora uko bishoboye hakubahirizwa ikigero fatizo cyashyizweho cyo kugabanya ihumana ry’ikirere bagashyira imbaraga mu gukoresha ingufu karemano mu rwego rwo kwirinda gukoresha ingufu zitera iryo humana.

Umugabane wa Asia ndetse n’uwa Afurika niyo iri ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagira ingaruka ziturutse mu guhumeka ibyuka bihumanye, dore ko abagera kuri Miliyoni 620 bari muri Asia y’Amajyepfo naho ababarirwa muri Miliyoni 520 bari muri Afurika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA