Nyuma y’uko bigaragaye ko muri Espagne abaturage baho bahugiye cyane mu mirimo kugeza n’ubwo batabona umwanya wo gutera akabariro ku bashakanye, igihugu kikagira ikibazo gikomeye cyo kubura abantu kubera umubare w’abavuka uri ku kigero cyo hasi cyane ku buryo bukabije, Leta yashyizeho Minisitiri ushinzwe imyororokere uzaba afite mu nshingano gukangurira abashakanye gutera akabariro.
Edelmira Barreira ni we washyizwe muri iyi Minisiteri aho mu nshingano ze hagomba kuba harimo akazi gakomeye ko gukangurira abashakanye gukora imibonano mpuzabitsina, ibintu ubona ko bateye umugongo kubera guhugira mu kazi bishakira imibereho bikaba byaratumye Espagne iri ku isonga mu bihugu bifite ikibazo cyo kubura abantu cyane cyane urubyiruko kubera nta bana benshi bavuka muri iki gihe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Werurwe 2017 nibwo Minisitiri w’intebe muri iki gihugu, Mariano Rajoy, yatangaje ko hashyizweho Minisitiri mushya muri guverinoma ayoboye ari we Min. Edelmira Barreira, wahawe akazi gakomeye ko gukangurira abashakanye gutera akabariro mu rwego rwo kugirango igihugu cyongere kibone abana bavuka.
Ikinyamakuru The Sun kivuga ko Espagne ifite ikibazo gikomeye cyo kubura abaturage kubera ko umubare w’abantu bapfa uri hejuru cyane y’umubare w’abavuka nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje mu mwaka ushize wa 2016.
Abashakashatsi bagaragaje ko gutera umugongo igikorwa cyo gutera akabariro ku bashakanye biterwa ahanini no kuba abantu bamara amasaha menshi cyane mu kazi bakavayo bananiwe cyane, bagafata amafunguro ninjoro cyane maze bagahita bajya kuryama bityo bityo iki gikorwa kikaburirwa umwanya wacyo.
Kuva muri 2008, umubare w’abana bavuka muri Espagne wagabanutse ku gipimo cya 18%. Umubare w’imiryango idafite abana warazamutse ku kigero cyo hejuru aho wavuye kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500 mu 1977 igera kuri miliyoni enye n’ibihumbi 400 muri 2015.
Minisitiri mushya Edelmira Barreira, yitezweho gushyiraho ingamba zifatika mu kuzamura umubare w’abana bavuka muri iki gihugu kugirango kitazisanga mu kaga gakomeye ko kubura imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu mu myaka iri imbere.