Boris Johnson, Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwonereza yatangaje ko ubu ubuzima bwe bwongeye kumera neza ashimira abadogiteri n’abaforomo bamubaye hasi ubwo yari mu gice cy’indembe kubera coronavirus.
Tariki 6 Mata nibwo Boris yajyanywe mu gice cy’indembe cy’ibitaro byitiriwe Mutagatifu Thomas biri mu mujyi wa London, yavuyemo kuri uyu wa 9 Mata.
Ubwo yajyanwaga mu ndembe yari afite ikibazo cyo kudahumeka neza, ajyanwa mu ndembe kugira ngo yongererwe umwuka wa oxygen. Icyo gihe inshingano ze yasize azihaye umwungirije kuri uyu mwanya ariwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.
Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’ Intebe yagize ati “Minisitiri w’ Intebe yavuye mu ndembe, azakomeza gusuzumwa uko agenda akira. (Ubu) ameze neza cyane”.
Boris ubwe yashimiye abaganga bamwitayeho mu minsi itatu amaze mu ndembe.
Kuva mu ndembe kwa Minisitiri w’Intebe Boris ni inkuru nziza Abongereza bakiriye mu gihe hasigaye amasaha make ngo bage muri pasika bazizirihiriza mu rugo, ariko nta byera ngo de abayobizi b’iki gihugu bafite impungenge z’uko abarwaye iki cyorezo bakomeje kwiyongera, niko the sun yatangaje.
Kugeza ubu mu Bwongereza harabarurwa abantu 65 077 bamaze kwandura covid-19, abo imaze guhitana ni 7 978, mu gihe abamaze kuyikira muri iki gihugu kiri ku mwanya wa 9 mu kugira abarwayi benshi ku Isi ari 135.
Ku rwego rw’ Isi abamaze kwandura iyi virusi ni miliyoni n’ibihumbi birenga 600, abo imaze guhitana barenga ibihumbi 95, abayikize barenga ibihumbi 350.