AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Perezida yategetse ko abiga mu yisumbuye bose basubira ku ishuri basazumwe COVID-19

Burundi : Perezida yategetse ko abiga mu yisumbuye bose basubira ku ishuri basazumwe COVID-19
9-04-2021 saa 12:37' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2370 | Ibitekerezo

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye ko abanyeshuri bose biga bacumbitse mu bigo by’amashuri yisumbuye bagomba gusubira ku ishuri basusumwe COVID-19.

Prezida Evaritse Ndayishimiye yabivugiye mu biganiro yagiranye n’urubyiruko 1 500 ruturuka mu Ntara zose zigize kiriya gihugu ubwo baganiraga ku ngingo cyo kwikura mu bukene.

Iki gihugu cyakunze kugenda biguruntege mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, mu gihe gito gishize ubutegetsi bwacyo bwagaragaje ubushake bwo guhangana n’iki cyorezo.

Perezida Ndayishimiye yabwiye ruriya rubyiruko ko abanyeshuri bose biga mu yisumbuye bacumbitse ku ishuri, bagomba gusubirayo barasuzumwe iki cyorezo.

Yagize ati “Ndasabye ko mu gusubira mu mashuri yanyu mwese mwagenda mwipimishije kugira ngo mumenye ko mufite ubuzima bwiza hato mutazanduza abandi.”

Yavuze ko ubwo bari bavuye mu kiruhuko cy’iminsi mikuru ya Noheli, habayeho kwanduzanya cyane mu mashuri bityo ko atifuza ko byongera kugenda kuriya.

Perezida Evariste Ndayishimiye yahise amenyesha ruriya rubyiruko ko yamaze kuvugana na Minisitiri w’Ubuzima muri kiriya gihugu uburyo abanyeshuri bose biga mu yisumbuye bazasuzumwa mbere yo gusubira ku ishuri azatangira ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 12 Mata 2021.

Iki gikorwa kandi cyahise gitangira kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Mata 2021, bikaba biteganyijwe ko hazapimwa abagera mu bihumbi 30 ndetse n’abarimu n’abayobozi b’amashuri.

Minisitiri w’Ubuzima Thadee Ndikumana yagize ati “Buri wese azasabwa kuba afite icyangombwa cyerekana ko yipimishije mbere yo kwinjira mu kigo cy’ishuri.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA