AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Atakaza ubusugi ku myaka 16- Ibiteye amatsigo biranga umugore kuva abaye umwangavu

Atakaza ubusugi ku myaka 16- Ibiteye amatsigo biranga umugore kuva abaye umwangavu
11-01-2024 saa 09:48' | By Iradukunda Samson | Yasomwe n'abantu 368 | Ibitekerezo

Ubushakashatsi bwerekana ko iyo bamaze imyaka 34 avutse ari bwo abagore bagiriraho ibyishimo by’ubuzima bwabo kurusha ikindi gihe mu buzima bwabo, mu gihe ku myaka 16 ari bwo batakazaho ubusugi na ho cy’abagore bari hejuru y’imyaka 65 batera akabariro inshuro zirenze imwe mu cyumweru.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya London yo mu Bwongereza bwagaragaje ko abagore benshi bishima cyane iyo bafite imyaka 34 kuko benshi ari bwo baba bafite umwana nibura wq mbere ndetse bahagaze neza mu bukungu nyuma yo gukora akazi no gusoza amashuri.

Muri iyi nkuru dukesha Daily Mail turakugezaho ibiranga ubuzima bw’umugore kuva agiye mu mihango, kugeza ku myaka irenga 80 igaragazwa nk’iy’ikigereranyo cy’imyaka y’icyizere cy’ubuzima ku bagore nk’uko bivugwa n’imibare yo mu bushakashatsi butandukanye bwakorewe ku bagore bo mu Bwongereza.

Birashoboka ko hari ibyasa n’ibitandukana ukurikije ko sosiyeti n’imibereho y’abaturage b’Ubwongereza itandukanye n’iyo mu Rwanda cyangwa Afurika muri rusange, ariko umuvuduko w’iterambere ry’isi by’umwihariko iry’ikoranabuhanga watumye iba “umudugudu” utuma iyi mibereho idatandukana cyane, cyane cyane ko nk’iyi nkuru ya Daily Mail wayisomera mu cyaro kimwe cyo mu Rwanda aka kanya kimwe n’uko uyisomera aho uri nk’uko n’undi uzi Ikinyarwanda yayisomera i Manchester, New York cyangwa Vancouver.

Ni kimwe kandi n’uko uzasanga umusaza wo mu Majyaruguru ya London arara atariye ngo kuko Arsenal yanyabitswe 2-0 na Liverpool ubwo bikaba bibaye undim waka wiyongereye kuri 19 imaze idatwara igikombe cya shampiyona agahinda akakanganya n’umufana wayo wibereye za Gishyita ataranakandagira ku kibuga cy’indege i Kanombe.

12 Ku myaka 12, ni wo mwaka w’ikigereranyo umukobwa ahindukiraho umugore kuko aba umugore anashobora gusama inda no gutwira amaze imyaka 12 n’amezi arindwi – nubwo igihe nyacyo umukobwa aboneraho imihango giterwa n’icyo nyina yayigiriyemo nk’uko abashakakashatsi bo muri Kaminuza ya London babigaragaje.

Aba bashakashatsi bavumbuye ko utunyangingo sano tugira uruhare rukomeye ku gihe imihango y’abakobwa iziraho bwa mbere na none kandi bikagendana n’imiterere y’umubiri wa buri wese ku giti cye, imibereho abayeho n’ibindi.

14 Afite imyaka 14, ku kigereranyo ni bwo umukobwa asomana bwa mbere n’umusore.

Bitekerezwa ko ari bwo ubwo umukobwa aba abayeho mu myaka iteye amakenga cyane, yiyumva nk’inkumi, akarishye kandi ashobora kurakara cyane agaca ibiti n’amabuye. Ibi kenshi ngo biterwa n’amakimbirane agirana na bagenzi be bitewe no kurwanira abasore, ibirungo by’ubwiza yitera cyangwa no kunywa inzoga kuko hari abatangira kuzinywa muri iyi myaka.

Na none kandi igihe afite imyaka 14, bitewe n’imisemburo iba ari myinshi, iki kiba ari igihe kitoroshye. Ababyeyi bafite abana bari muri iyi myaka y’ubugimbi babajiwe mu nyigo imwe bavuze ko agahinda, umujinya muri bo biba biri ku gasongero kabyo kuri iyi myaka ahanini bitewe no kurwanira na bagenzi babo ubusore, kwigereranya ubwiza, no kunywa inzoga.

16 Aha nyamukobwa aba amaze umwaka umwe asomanye n’umusore bwa mbere kuko ibi biba afite imyaka 15, nyuma y’aho rero igikurikira gikomeye mu buzima kinashobora kuba ari kimwe mu biza imbere mu byo badapfa kwibagirwa kugeza bashaje ni uko aha ari bwo haba hari amahirwe menshi [niba atari ibyago] yo gutakaza ubusugi bwe, bivuga ko benshi bakora imibonano mpuzabitsina bwa mbere kuri iyi myaka.

Ni nyuma y’umwaka umwe ugereranije n’igihe abahungu batakarizaho ubumanzi bwabo nubwo ntazi ko mu Rwanda ari uku bimeze.

18 Nyuma y’imyaka ibiri atakaje ubusugi, ku myaka 18 y’amavuko, hano uyu mugore ukiri muto aba afite ubunararibonye buhagije mu byo guhuza ibitsina ku buryo muri icyo gikorwa aba anashobora kukigereramo ku byishimo byitwa ibya nyuma byo mu ihuzabitsina, ikizwi nko kurangiza k’umugore ‘orgasm’.

Ikigereranyo cy’imyaka umukobwa asomaniraho bwa mbere n’uw’igitsina gabo ni 15, maze nyuma y’umwaka, agatakaza ubusugi nk’ikintu kibaguma mu mutwe cyane

20 Nubwo iki gihe umukobwa ku kigereranyo aba amaze imyaka ine akora imibonano mpuzabitsina kuri iki cyiciro, mu by’ukuri, yakabaye yarategereje ko agira imyaka 20 ngo abone amahirwe yo guhura n’umukunzi bakundana mu mubano w’urukundo gabo gore wamubyarira ibyishimo n’inyungu mu myaka izaza amaze gukura no kubaka.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Texas basanze ko abakobwa bategereje ko bajya mu by’urukundo bwa mbere igihe bari bafite ubumenyi buruseho bwo mu ishuri, byarangiye bagize imirimo myiza ihemberwa menshi kurushaho kandi bakagira ingo zirangwa n’ibyishimo ugereranije n’abishoye mu mibonano n’urukundo n’abagabo hakiri kare.

22 Ku myaka 22 ibyo kurya abakobwa bakundaga bakiri abana ntibiba bikibanurira nka mbere.

Ni igihe uduce two ku rurimi dufasha mu kumva uburyohe dutangira gusa n’utwiyuburura tuba dushya ku buryo uburyo amafunguro yamuryoheraga bishobora guhinduka bituma hari n’ibintu bitamuryoheraga mbere noneho yumva nk’ibinurira.

25 Ushobora kutamenya umurebeye inyuma ko afite iyo myaka icyakora ku myaka 25 ni bwo umugore aba ahangayitse, atishimye cyane cyane mu byerekeye ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina kuko icyizere aba yifitiye mu byerekeye iyo ngingo kiba ari gike, bitewe no guhangayikishwa n’uko imiterere y’umubiri we idashamaje ndetse no kwigereranya n’abandi bagore n’uko bitwara mu buriri.

Ku myaka 25 ngo abagore baba bifitiye icyizere gike kabone nubwo bashobora kugaragara nk’uko Taylor Swift yasaga ari muri icyo kigero

27 Abagore, uretse aka kateye i Kigali aho usanga umwana wa 17 wamaze gutandukana n’abasore 8, ubundi abagore ku kigereranyo bakunda ‘fall in love’ inshuro enye mu gihe cy’ubuzima bwabo ndetse benshi “bagafata umwanzuro” wo kureka kwiruka ku basore ku myaka 27— aho kimwe cya gatatu cyabo ari bo baba bashobora kugira amahirwe yo kugumana n’abakunzi babo ba mbere.

28 Nubwo abagore benshi baba bari mu rukundo rw’igihe kirekire, ni ukuvuga bafite umugabo bemeranije kubana, bisa n’aho ngo benshi baba bagifite ubushake bukomeye bwo ‘gukina’. Aha ngo ni ho benshi baba bashobora guca inyuma abakunzi babo babana.

29 Ikigero cy’imyaka umugore avanga umutungo n’umukunzi we. Ibi bimuha umwanya wo kujya mu nzu nini kuko benshi baba baratangiye no kubyara, umuryango umaze kuzamo abana.

Umwaka wa 29 ufatwa nk’umwaka mwiza ajya kubana mu nzu nini n’umukunzi we.

30 Ntibisobanutse neza ikiza mbere y’ikindi muri iyi minsi — ariko ubundi ku kigereranyo ku mwaka wa 30 bavutse ni bwo abagore benshi bashakaho abagabo mu Bwongereza, nk’uko imibare iva mu kigo cy’ibarurishamibare cyo muri icyo gihugu ibyerekana, gusa kuri iyo myaka ngo ni na yo ku kigereranyo umugore abyariraho umwana wa mbere.

Aha mu Rwanda, ku myaka 30 hari aho umukobwa byakwitwa ko yagumiwe ariko hari benshi bafite iyo myaka nzi ibyo gushaka bidafite icyo bibwiye cyane, bize, bafite akazi keza, mbese bari aho barategereje, gusa nzi n’ababyaye n’abashatse mbere y’aho gato.

32 Nyuma y’imyaka yo kugerageza inyogosho no kuzihindagura, ku myaka 32 ni bwo umugore amenya inyogosho imubereye kandi nziza y’umusatsi we.

34 Uyu ni wo mwaka mwiza ushoboka uruta indi wo kubyariraho. Ukaba ari na wo kigereranyo cy’imyaka abagore benshi bagiriraho ibyishimo kurusha ikindi gihe cyose mu buzima.

Abahanga mu bumenyi bw’imibanire bakoze ubushakashatsi ku byabaye ku bagore 3.000, babutangaza mu Kinyamakuru cy’Ubuzima n’Imyitwarire (Journal of Health and Social Behaviour) aho basanze ko abagore batinze kugira umwana kugeza icyo gihe bari baragize ibibazo bike mu kubyara (mbere y’uko ariko havuka ibibazo byo kubyara biterwa n’imyaka myinshi), kandi ngo bari bakuze mu buryo bw’amarangamutima, banahagaze neza mu bukungu kurusha ababyaye kare.

Ikigereranyo cy’imyaka umugore abyariraho umwana wa mbere ni 30 mu gihe 34 ari yo myaka myiza kurusha indi ishoboka yabyariraho kuko agira ibibazo bike mu kubyara kandi akaba anafite agafaranga

35 Mu gihe bahanganye n’akazi hiyongereyeho no kurera, iki ni cyo gihe cy’imyaka abagore bumva umujagararo w’ubwonko (stress) kurusha ikindi gihe cy’ubuzima bwabo.

Iyo ubu umugore ataraba umubyeyi nyamara yarabigerageje kenshi, ni kuri iyi myaka benshi baba bashobora kugerageza kubyara bakoresheje uburyo bwo guhuza intanga buzwi nka IVF, nk’uko bitangazwa n’Ikigo Gishinzwe Ibyo Guhuza Intanga z’Abantu n’Uburumbuke.

38 Nyuma yo gushyira akarenge hasi, ku myaka 38 ni wo mwaka aba ashobora gufata ikiruhuko cy’umwuga cyangwa kujya gutembera mu mahanga.

Abashakashatsi babonye ko bene iki gihe abagore baba bumva bihagije mu bukungu kandi bahagaze neza ku buryo bashobora gufata ikuruhuko ntibigire ingaruka ku mwuga cyangwa umurimo bakora.

39 Ikigereranyo cy’imyaka umugore azaba ahembwa umushahara uri hejuru kurusha indi yahembwe, icyakora nk’uko imibare y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ibyerekana, amafaranga ahembwa aba ari make 20% ugereranije n’ayo umugabo bari mu mwanya umwe w’umurimo ahembwa.

Nk’uko imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare cy’Ubwongereza ibyerekana, 40 ni wo mwaka w’ikigereranyo umugore aba afiteho ibyago byinshi byo gutandukana n’uwo bashakanye byemewe n’amategeko mu gihe abagabo ibyo gukora ‘divorce’ yabo ya mbere biba bafite imyaka 43.

Ku kigereranyo, umugore mu Bwongereza azatandukana n’uwo bashakanye afite imyaka 40 na ho umugabo atandukane n’umugore bwa mbere n’umugore we afite imyaka 40

47 Birashoboka ko hari abagore barengeje imyaka 50 yewe n’abagejeje kuri 62 uzabona ku Kivu, kuri Pisine cyangwa mu mafoto bambaye bikini ntacyo bibabwiye ariko ubundi imyaka 47 ni yo myaka umugore yumviraho ko ashaje, ko akwiye kureka kwambara akambaro nk’ako akifotoza nk’abakiri bato. Ni kuri iyi myaka kandi abagore bumva ko imigaragarire yabo igenda ihinduka nabi ‘byihuse’.

49 Ni cyo gihe ngo wongere uterure uruhinja ku bagore benshi bo kuri iyi myaka. Iki ni igihe benshi mu bagore baba bafite amahirwe yo kuba nyogokuru ku nshuro ya mbere, nk’uko abashakashatsi bo muri Future Foundation babigaragaza.

50 Haba uruvange rw’imigisha ku bagore igihe bagize imyaka 50. Inkuru nziza ni uko ari icyo kigereranyo cy’imyaka abagore nta deni baba bafite, kuko imishahara yabo iba igeze yiyongera ari na ko bazungura imirage y’ababyeyi babo. Icyakora kuri iyi myaka, ibimenyetso by’ubukecuru na byo ruba rugeretse, ushobora guhura na we ukamuhamgara uti “Uraho, mukecuru, urakomeye mbe mukaka”.

Ni imyaka abagore batangira kumera imvi. Inyigo imwe yatangajwe n’Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza gitangaza ku Bumenyi bw’Uruhu (British Journal of Dermatology) yagaragaje ko ku myaka 50, hagati y’abagore 63 na 78 % bari barameze imvi.

51 Iki ni cyo kigero cy’imyaka abagore benshi noneho bahagarika kujya mu mihango. Ntabwo ari ibintu bihuriranye gusa n’uko ari cyo kigero cy’imyaka abagore batangira gutekereza ko abagabo batakibareba nka mbere, ndetse bareka no kubamwenyurira nk’ababakunze cyangwa ngo babakingurire imiryango.

52 Kuri iyi myaka hari abagore nk’umukinniyi wa filimi Demi Moore, uzasanga basa n’inkumi ukibwira rwose ko bakiri mu bwangavu. Saga magazine yagaragaje ko iki ari cyo gihe kuruta ikindi gihe cyose abagore baba biteguye gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo kwibagisha uruhu n’ibindi bice by’umubiri (plastic surgery), kuvanaho ibitsike cyangwa bakabyogosha babihindura bakabigira uko bashaka bikaba biri mu biza imbere mu byo bakora muri iki gikorwa, kigakurikirwa no guhindura isura umuntu akikiza iminkanyari n’izindi nenge yibonaho mu isura.

Ku myaka 52, Demi Moore aragaragara nk’uri mu myaka y’urubyiruko. Bitekerezwa ko iki ari cyo kigero cy’imyaka abagore benshi batekereza kwibagisha ibice by’umubiri

55 Kuri iki cyiciro mu buzima bwe, umugore yiyumva cyane nk’aho agomba kugirira abandi umumaro. Inyigo yakozwe na Kaminuza ya London yakurikiranye ubuzima bw’abagore 17,000 bavutse mu cyumweru kimwe yasanze ko abakecuru b’imyaka 55 bari mu bakora ku bwinshi inshingano zo kwita ku bakiri bato ndetse n’abakuze bo mu miryango yabo.

Na none kandi, 55 ni cyo kigereranyo cy’imyaka usangaho abamiliyoneri benshi mu Bwongereza aho 40 ku ijana yabo baba ari abagore.

58 Ni igihe gishobora kuba cyaratinze ariko noneho cyageze, ariko ku myaka 58 ni igihe abagore ku kigereranyo bwa nyuma bumva ko bafite ububasha ku kugenzura ubuzima bwabo n’akazi, mbese akazi katakiri ikintu kikibatera ubwoba nka hamwe bakiri bato bumvaga ngo umukoresha ageze ku kazi bati “Turashize.”

Hari inyigo yerekanye ko iki ari cyo gihe aba bashiki bacu, ba mama cyangwa ba nyogokuru batangira kujya bajya mu biruhuko byo ku manywa bakabijyamo bakizigura, bagatangira kugabanya ibihe bamaraga bakora amasaha y’ikirenga kandi bakagira igihe gikwiriye cyo kwidagadura no kwishimira ubuzima bwabo “baryoshya”.

60 Mu gihe noneho bafite igihe gihagije kirenzeho cyo kuruhuka batanahangayikishijwe no gutwita, bisa n’aho gutera akabariro bikomeza kuba igikorwa gikorwa cyane muri iyi myaka y’ubukure. Ni ukuvuga ko bikomeza kubaho cyane kurusha uko umuntu yabitekereza.

Mirongo itatu na barindwi ku ijana mu bubatse ingo bafite hejuru y’imyaka 60 bakora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye rimwe mu cyumweru cyangwa se inshuro zirenze imwe, na ho 16% bo bakaba bakora icyo gikorwa inshuro nyinshi nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye.

63 Imyaka mirongo itandatu n’itatu n’ukwezi kumwe ni cyo kigero cy’imyaka abagore bwa nyuma batangira koroshya ibintu ndetse bakanajya mu kiruhuko cy’izabukuru iyo baba bakiri mu kazi, nk’uko Ishami ry’umurimo n’Ubwizigame bw’izabukuru kibyerekana. Abagabo bo bakomeza kwinjiza amafaranga iyo bafite imyaka 64 n’amezi arindwi.

65 Bisa n’aho abagore badata icyizere ngo bihebe mu byerekeye urukundo. Inyigo ya Age UK yasanze ko hafi ya buri umwe mu bagore 10 bari hejuru y’imyaka 65 badafite abo bashakanye, ni ukuvuga wenda barapfakaye cyangwa baratandukanye n’abagabo babo baba bacyifuza kwinjira mu mubano mushya gabo gore ubaganisha ku guhuza ibitsina.

Igihe bafite abo babana bwo, umwe mu bakecuru umunani — 12 ku ijana — yavuze ko yifuza kugerageza ibintu bishya mu buriri hamwe n’umukunzi we.

82 Ikigereranyo ku cyizere cyo kubaho ku bagore cyarazamutse kigera ku myaka 83 — cyiyongereyeho amezi 12 ugereranije no mu 2002, bakaba bari hejuru y’abagabo hafi imyaka ine kuko babaho bakaramba imyaka 79.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA