Kuwa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2016, mu gace kitwa Giharo mu ntara ya Rutana mu gihugu cy’u Burundi hiciwe ingwe yajyaga irya abantu muri ako gace, ikaba yarishwe igiye kugirira nabi umupolisi wo muri iki gihugu. Nyuma yo kuyica, bahise bayibaga bayotsamo burusheti (brochettes) barayirya.
Nk’uko bigaragazwa n’amashusho yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Ikiriho cyo mu Burundi, hari umupolisi wakomerekejwe n’iyi ngwe kuwa Gatandatu w’iki cyumweru dusoje, gusa nyuma kuyimukiza yahise inicwa.
Uyu ni umupolisi wakomerekejwe n’iyi ngwe mbere y’uko bayica
Iyi ngwe yari imaze igihe irya abantu yiciwe mu ntara ya Rutana mu Burundi
Nyuma yo kuyica, ntabwo bayihambye cyangwa ngo bayijugunye, ahubwo barayibaze barayimanika ubundi bayishyira ku mishito bayotsamo burusheti yose barayirya barayimara nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kibitangaza.
Nyuma yo kuyica abantu benshi bayifotorejeho
Byaje kurangira bayimanitse bayotsamo burusheti barayirya
Mu muco w’ibihugu bitandukanye, usanga hari ibisimba biribwa n’ibindi bifatwa nk’ikizira nyamara ugasanga hari ahandi babifata nk’amatungo asanzwe. Nko mu Rwanda, usanga abaturage benshi bumva ko imbwa, injangwe, ingwe n’ibindi bisimba byinshi byo mu gasozi bidashobora kuribwa, ndetse uwo bumvise yabikoze bakamutangarira. Nyamara nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo usanga ibi bisimba biribwa ntacyo bikanga.