AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abakekwaho amarozi barimo gukorerwaho imihango idasanzwe bakananyweshwa amaraso

Abakekwaho amarozi barimo gukorerwaho imihango idasanzwe bakananyweshwa amaraso
18-12-2016 saa 08:33' | By Bikorimana Alphonse | Yasomwe n'abantu 7738 | Ibitekerezo

Mu gihugu cya Ghana, abakekwaho amarozi bakubitwa inkoni nyinshi, nyuma bakajyanwa mu nkambi yabashyiriweho ahantu mu butayu, na nyuma bagakorerwaho umuhango wo kubanywesha amaraso y’inkoko ngo barebe niba atari abarozi by’ukuri.

Aba bakekwaho uburozi bajyanwa mu nkambi ya Gnani-Tindang, abapadiri bakabakoreraho umuhango uba unavanze n’umuco gakondo witwa voodoo bakanyweshwa amaraso y’inkoko bigahita byigaragaza ko baroga cyangwa bataroga, gusa n’ababaye abere baguma muri ubwo butayu kandi baba bafite impungenge ko bashobora no kwicwa.

Umukecuru witwa Adamu Ibrahim waganiriye na Daily Mail, yatangaje ko mu nkambi barimo, bagera ku bantu 500 biganjemo abagore n’abagabo bacye, akemeza ko we uko byagenda kose atasubira iwabo n’iyo yaba umwere. Adamu w’imyaka 95 y’amavuko ati : "Sinshobora gusubira ku gasozi k’iwacu, ntegereje ko nshobora kuzapfira ahangaha. Umuryango wanjye wanshinjaga amarozi n’ubupfumu, banyohereza ahangaha aho ndi mu kato njyenyine, nta wanjye turi kumwe. "

Uyu ni we mukecuru uvuga ko yajyanywe mu nkambi ashinjwa amarozi n’ubupfumu

Alhassan Shei, umupadiri ushinzwe kwihanisha abo barozi, yatangaje ko iyo umuntu akihagera abanza kuryama ijoro rimwe, bwacya bagakora urundi rugendo rw’amasaha 24, bagana aho bamukoreraho imihango, nyuma bagafata inkoko bakayikeba ijosi bakamuha amaraso akanywa, barangiza andi bakayamusiga bakamuvugiraho amagambo nyuma bakabona igisubizo niba ari umurozi cyangwa atari we.

Alhassan Shei ukorera aba bantu imigenzo yo kwihanisha abarozi

Muri iki gihugu ariko, hari abavuga ko imiryango igereka amarozi ku bakecuru bakuze kugirango bajyanywe mu nkambi hanyuma babone uko bazigarurira imitungo yabo. Akenshi ngo ibi biba iyo bamaze gupfusha abagabo, imiryango igashaka ko n’abo bakecuru bataguma mu mitungo yasizwe n’abagabo babo.

Aba ni bamwe mu bajyanywe mu nkambi bashinjwa amarozi n’ubupfumu

Esther Boateng, umukozi w’umuryango Action Aid muri Ghana, umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore n’abana bakennye, yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose ngo ako kato gakorerwa abakekwaho amarozi gacike, kuburyo bamaze gufunga inkambi imwe bakaba basigaje gufunga izindi 5 .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA