AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Abantu icyenda bo mu muryango umwe bavukanye ubugufi budasanzwe

AMAFOTO : Abantu icyenda bo mu muryango umwe bavukanye ubugufi budasanzwe
31-01-2017 saa 07:09' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 9769 | Ibitekerezo

Umuryango ukomoka mu bwoko bw’aba Chauhan w’abantu 11 uvuga ko ubangamiwe n’uburyo abantu babashungera bakanabaseka cyane iyo bababonye mu muhanda bigendera kubera uburyo Imana yabaremye.

Uyu muryango wo mu bwoko bw’aba Chauhan utuye mu gace ka Hyderabad mu ntara ya Telangana mu Buhinde, wahuye n’uburwayi bwababayeho karande aho abantu 9 muri 11 bagize umuryango umwe bavutse bafite ubumuga bwo kuba bagufi ku buryo bukabije.

Aba bagize uyu muryango bavuga ko babangamirwa cyane iyo barimo kugenda bari kumwe, kuko ngo abantu babashungera cyane ari nako babavugiriza induru nk’aho hari ikibi baba bakoze. Gusa abantu benshi bo muri ubu bwoko bwa Chauhan batuye muri aka gace ka Hyderabad mu Buhinde bakunze kuvukana ubu burwayi.

Patriarch Ram Raj w’imyaka 52 ubana n’umuryango w’abantu 10 barimo 9 bafite ubu bumuga, avuga ko byabateye ibibazo bikomeye birimo no kuba batabona akazi kubera uburyo bafatwa.

Umukobwa wo muri uyu muryangoi witwa Ambika ufite imyaka 27, avuga ko yumvaga inzozi ze ari ukuzaba umucungamari w’ikigo runaka, ariko ubu burwayi afite bwatumye atakaza icyizere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA