AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uwashinzwe urubuga ‘Wikileaks’ rumena amabanga w’ ibihugu bikomeye yatawe muri yombi

Uwashinzwe urubuga ‘Wikileaks’ rumena amabanga w’ ibihugu bikomeye yatawe muri yombi
11-04-2019 saa 12:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2541 | Ibitekerezo

Julian Assange, umwe mu bashinze urubuga Wikileaks rwamenyekanyeho gushyira ahagaragara amabanga y’ ibihugu by’ ibihangange yatawe muri yombi kuri uyu 11 Mata 2019 afatiwe mu mujyi wa Londres kuri ambasade ya Ecuador.

Assange yari amaze imyaka 7 ahungiye kuri iyi ambasade yirinda gushyikirizwa ubutabera bwa Swede ngo akurikiranweho ibyaha akekwaho byo guhohotera bishingiye ku gitsina.

Polisi yavuze ko uyu mugabo w’ imyaka 47 yatawe muri yombi nyuma yo kutishyikiriza inkiko nk’ uko yari yabisabwe.

Perezida wa Ecuador, Lenin Moreno yari aherutse kuvuga ko Assange yambuwe ubuhungiro kubwo gukora kenshi ibinyuranyije n’ amasezerano mpuzamahanga.

Gusa WikiLeaks yatangaje ibinyujije kuri Twitter ko ibyo Ecuador yakoze byo kwambura ‘ubuhunzi bwa politiki’ Assange binyuranyije n’ amategeko mpuzamahanga.

Umunyamabanga w’ Ubwongereza, Sajid Javid yatangaje ati "Ndemeza ko Julian Assange ubu ari muri kasho ya polisi kandi azaburanishirizwa mu Bwongereza. Ndashimira Ecuador ku bw’ ubufatanye yagaragaje na polisi ku bw’ ubunyamwuga yakoresheje. Ntawe uri hejuru y’ amategeko”.

Assange yari yaranze kuva muri iyi ambasade avuga ko nasohokamo azahita ashyikirizwa Leta zunze ubumwe za Amerika akabazwa ibikorwa bya WikiLeaks.

Assange aragumishwa muri kasho ya polisi kugeza agejejwe imbere y’ urukiko rwa Westminster nk’ uko bigaragara mu itangazo rya polisi rivuga ko kumugeza mu rukiko ‘bizakora mu gihe cyavuba’.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ Ubwongereza Sir Alan Duncan yavuze ko uku gutabwa muri yombi bibaye nyuma y’ ibiganiro hagati y’ ibihugu byombi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA