Dr Peter Mathuki wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba izwi nka EALA, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, asimbura uwari ucyuye igihe.
Yatowe mu nama ya 21 y’abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Dr Peter Mathuki uretse kuba yarabaye Umudepite muri EALA, yanabaye umuyobozi w’Inama y’Abacuruzi bo mu muri uyu muryango wa Africa y’Iburasirazuba.
Dr Peter Mathuki aherutse kugaruka ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bucuruzi bwo mu karere, akaba aherutse kubwira Ikinyamakuru The New Times gikorera mu Rwanda ko Guma Mu rugo yagize ingaruka zikomeye ku bagore by’umwihariko abakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.
Abaye Umunyamabanga Mukuru wa EAC mu gihe ibihugu bigize uyu muryango biri gusa nk’ibibyutsa ubukungu bwabyo bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.
Dr Peter Mathuki yatowe asimbuye umurundi Libérat Mfumukeko umaze imyaka itanu kuri uyu mwanya kuva yatangira inshingano ze muri Mata 2016.
Uyu munya-Kenya ufite impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no kwishyirahamwe kw’imiryango y’Ibihugu, azatangira inshingano ze muri Mata 2016.
Libérat Mfumukeko asimbuye yavuzweho imbaraga nke mu gukemura ibibazo byagiye bivuka mu bihugu bigize uyu muryango ndetse n’ibyabaye mu Nteko Ishinga Amategeko yawo kimwe no kutihutisha imishinga y’amategeko y’uyu muryango ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
UKWEZI.RW