Abasesengura politiki y’Afurika basanga igihe kuri uyu mugabane haba hatimakajwe imiyoborere ihamye isubiza ibibazo byugarije abaturage, hazakomeza kugaragara ihirikwa ry’ubutegetsi rikozwe n’igisirikare cyitwajwe ko ubuyobozi bwatowe n’abaturage, bwananiwe kuyobora ibihugu.
Aba basesenguzi baravuga ibi, mu gihe muri Afurika y’Uburengerazabuba hongeye kumvikana inkubiri yo guhirika ubutegetsi.
Umuvugizi w’agatsiko k’abasirirkare kahiritse ubutegetsi muri Burukina Faso Sidsore Kader Ouedraogo, tariki 24 Mutarama 2022 aha aravuga impamvu ako gatsiko kafashe umwanzuro wo kwigizayo Perezida Roch Christian Kaboré wari uri ku butegetsi kuva mu mpera z’ukwezi kwa 12 2015.
Ati “Ihuriro ry’imitwe yose y’igisirikare n’inzego z’umutekano, ryafashe umwanzuro wo gushyira akadomo ku butegetsi bwa bwana Rock Mark Christian Kabore kuri uyu wa 24 Mutarama 2022. Nii icyemezo cyafashwe kubera impamvu imwe rukumbi, ni ukugira ngo igihugu cyacu kigaruke mu nzira nyayo.”
Coup d’Etat yo muri Burukina Faso ntiyafashwe na bamwe nk’ikintu gitunguranye muri Afurika y’uburengerazuba, ahubwo hari abatangiye kwibaza igihugu kiri bukurikireho mu kumvikanamo Coup d’etat, abibazaga ibyo bari bafite ishingiro kuko tariki ya mbere z’ukwezi kwa kabiri muri Guinee Bissau humvikanye ihirikwa ry’ubutegetsi ariko ryo ryarapfubye.
Nta mezi atanu yari yagashije abambaye imyenda ya gisirikare bagaragaye kuri televiziyo y’igihugu muri Guinea Conakry bagatangaje ko bahiritse ku butegetsi Perezida Alpha Condé
Mu kwezi kwa 8 2020 igisirikare muri Mali cyahiritse ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keïta ndetse abasirikare basezeranya ko bakoresha amatora bitarenze ukwezi kumwe,ariko icyatangaje abatari bake ni uko mu kwezi kwa gatanu kwa 2021 bahiritse ubutegetsi ku nshuro ya kabiri.Coup d’etat ebyiri mu gihugu kimwe mu gihe kitarenze umwaka.
Dr Ismael Buchanan usesengura Politiki y’Afurika akaba n’umwarimu muri Kaminuza asanga umuzi w’iki cyorezo cya za Coup d’eta ari imiyoborere mibi y’ibihugu nk’uko akomeza abisobanura.
Ati”Buriya ikintu gitera Coup d’etat,gitera gusubiranamo kwa biriya bihugu ni imiyoborere,ugasanga igihugu kimeze nk’akarima buri wese yakiniramo,icyo gihe imiyoborere n’itaba myiza ngo urwanire igihugu cyawe,urwanire abaturage,ukajya urwanira inyungu zawe bwite,Afurika izahora imeze kuriya”
Gilles Yabi umunya Bene ukurikiranira hafi Politiki y’Afurika akaba yarashinze ikigo nyafurika gikurikirana amakimbirane aturuka kumutekano muke we asanga igihe nta mpinduka mu buryo ibihugu biyobowe yaba mu rwego rwa Politiki cyangwa urw’ubukungu hari icyoba ko guhirika ubutegetsi bizakomeza gukorwa igisirikare kikitwaza ibyo bibazo mu miyoborere.
Ati”Ntabwo wakamagana ihirikwa ry’ubutegetsi gusa hanyuma, ugakumira igisirikare ngo cye gufata ubutegetsi utarakora impinduka ku buryo ibihugu biyobowe mu buryo bwa Politiki ariko nanone mu rwego rw’ubukungu,niba utitaye ku kuzamura ubukungu,niba utayobora ku nyungu z’abaturage icyo gihe rero..kandi njye mfite n’ubwoba ko hazahoraho urwitwazo rwo guhirika ubutegetsi bikozwe gisirikare”
Bitandukanye no muri Guinea, muri Burkina Faso cyo kimwe no muri Mali, ikibazo cy’umutekano mucye gitejwe n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam bigaragara ko cyahungabanyije ibintu ari nayo mpamvu iza ku isonga muzatumye ubutegetsi buhirikwa.
Haribazwa niba Niger nayo iri muri ako karere kandi na yo ikaba yaragabweho ibitero n’imitwe imwe n’iyateye muri Mali na Burkina Faso ishobora kuba iri mu byago byuko igisirikare cyahirika ubutegetsi.
Ivomo:Flash radio/Tv