AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubutumwa bwa Laurent Gbagbo ku rupfu rwa Robert Mugabe

Ubutumwa bwa Laurent Gbagbo ku rupfu rwa Robert Mugabe
10-09-2019 saa 10:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3360 | Ibitekerezo

Laurent Gbagbo wigeze kuba Perezida wa Cote d’ Ivoire

Ejo ku wa Gatatu nibwo biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera Robert Mugabe uzagezwa mu gihugu cye Zimbabwe ukuwe aho yatabarukiye muri Singapore. Kuva yatabaruka tariki 6 Nzeri 2019 abantu bakomeje kohereza ubutumwa bw’ akababaro bwo kwifatanya na Zimbabwe n’ umuryango we by’ umwihariko muri ibi bihe byo kubura umukabwe abenshi mu Banyazimbabwe bafataga nk’ umubyeyi w’ igihugu.

Ni muri urwo rwego Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Cote d’ Ivoire nawe yageneye ubutumwa igihugu cya Zimbabwe n’ umuryango wa Robert Mugabe.

Yagize ati “Nakiranye umubabaro mwinshi urupfu rwa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe watabarutse tariki 6 Nzeri 2019.”

Gbagbo yavuze ko azirikana umurage wa Robert Mugabe kandi ko yihanganishije umuryango we , abaturage na guverinoma ya Zimbabwe.

Yakomeje agira ati “Zimbabwe n’ Afurika bibuze impirimbanyi ikomeye y’ ukwishyira ukizana. Kurwanya abakoroni b’ Abongereza byatumye afungwa imyaka 10”

Nubwo hari abakomeye bashima ibyo Robert Mugabe yakoze hari abandi bamunenga bavuga ko yasize igihugu cye mu bihe bibi by’ ubukungu nubwo mu myaka ye ya mbere akigera ku butegetsi yari yakoze ibyiza akazamura ubukungu bw’ igihugu n’ ibikorwaremezo.

Kuri uyu wa 11 Kanama 2019 nibwo umurambo wa Robert Mugabe uzagezwa mu gihugu cye. Kugeza ubu Leta ya Zimbabwe n’ umuryango wa Robert Mugabe ntabwo baremeranya aho azashyingurwa.

Umuryango wa Mugabe usaba ko uyu musaza yazashyingurwa ku isambu ye ariko Leta igashaka ko ashyingurwa mu irimbi rw’ intwari.

Umuhango wo gushyingura Mugabe watabarutse afite imyaka 95 uzaba mu mpera z’ iki cyumweru , biteganyijwe ko uzamara iminsi ibiri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA