AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

USA : Trump yagizwe umwere ubugirakabiri

USA : Trump yagizwe umwere ubugirakabiri
14-02-2021 saa 07:14' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1074 | Ibitekerezo

Perezida Donald Trump wari umaze iminsi aburanishwa na Sena yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagizwe umwere kuko umubare w’Abasenateri batoye bamuhamya icyaha batagera mu mubare uteganywa n’itegeko.

Perezida Donald Trump uheruka gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu, yari amaze icyumweru aburanishwa n’Inteko igizwe n’Abasenateri nyuma yo kumutakariza icyizere kubera gushinjwa kuba ari we wateje imyigaragambyo yabaye muri Mutarama uyu mwaka.

Abasenateri 57% ni bo batoye bamuhamya icyaha mu gihe 43% batoye bakimuhanaguraho mu gihe itegeko riteganya ko kimuhama ari uko umubare w’abakimuhamya ugeze muri 67%.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Nancy Pelosi yavuze ko Trump ahanaguweho icyaha cyo gushyigikira kiriya gitekerezo cy’iriya myigaragambyo yaguyemo abantu batanu.

Gusa yavuze ko ibi bidaha abaturage uburenganzira bwo kurenga ku mategeko bakajya gukora ibikorwa bibi ku nteko Ishinga Amategeko.

Trump atsinze ubugirakabiri kuko no muri Gashyantare umwaka ushize wa 2020 na bwo Sena yari yamuhanaguyeho ikirego cyo kumweguza ubwo Abasenateri 52 % kuri 48% bari batoye bamugira umwere ku kirego cyo gukoresha nabi ububasha n’umwanya yari afite.

Icyo gihe kandi inteko yari yatoye imugira umwere ku majwi 53% kuri 47% ku kirego cyo kubangamira akazi k’inteko Ishinga Amategeko.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA