AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

USA : Sena yatesheje agaciro iby’uko Trump adakwiye kuburanishwa

USA : Sena yatesheje agaciro iby’uko Trump adakwiye kuburanishwa
10-02-2021 saa 10:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1007 | Ibitekerezo

Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za America yatesheje agaciro ibyasabwe n’abunganira Perezida Donald Trump ko adakwiye kuburanishwa, itegeko ko urubanza rwe rukomeza.

Perezida Donald Trump aregwa kuba ari we wateje imyigaragambyo yabaye ku Nteko Ishinga Amategeko muri kiriya gihugu ubwo yari asigaje iminsi micye ngo asohoke muri White House.

Urubanza rwa Donald Trump wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za America, rwatangiye kuri uyu wa Kabiri ubwo abunganira uyu mugabo uherutse gutsindwa amatora bavugaga ko adakwiye kuburanishwa kuko atakiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Ni icyifuzo cyatewe utwatsi n’Inteko Ishinga Amategeko yahise inatorera ikijyanye n’izi nzitizi zazamuwe n’uruhande rwa Trump.

Abasenateri 56% batoye bemeza ko urubanza rugomba gukomeza mu gihe ababirwanyije ari 44%. Mu batoye bashyigikira ko urubanza rukomeza, harimo n’abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani rya Trump.

Muri uru rubanza kandi herekanywe amashusho y’iriya myigaragambyo yari imeze nk’igitero ubwo abashyigikiye Trump bigabaga ku Nteko Ishinga Amategeko bakangiza bimwe mu bikorwa biriyo.

Umusenateri wo muri Maryland witwa Jamie Raskin, akimara kureba ariya mashusho, yatse ijambo maze agira ati “Iki ni icyaha gikomeye kandi cy’agahomamunwa. Mu gihe iki kitaba ari icyaha gihanwa, nta n’ikindi cyabaho gihanwa.”

Mu mashusho yerekanywe kandi, harimo n’aya Trump ubwo yahamagariraga abamushyigikiye gukoresha imbaraga zose bakamagana ibyavuye mu matora byerekanaga ko yatsinzwe mu gihe we yavugaga ko amajwi yibwe nubwo aterekanye ibimenyetso.

Uyu musenateri Jamie Raskin watangaga ubuhamya imbere y’akanama k’Abasenateri batandatu bazaburanisha uru rubanza, yavuze ko Igihugu cyabo kidashobora kwihanganira imyitwarire nk’iriya ihonyora Itegeko Nshinga.

Abademokarate barifuza ko Perezida Donald Trump atakarizwa icyizere bityo ntazongere kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu kivuga ko ari mwarimu wa Demokarasi.

Mu ijambo yavuze mbere y’amasaha macye ngo ave muri White House, Perezida Trump yari yavuze ko azagaruka "mu buryo bumwe cyangwa ubundi."

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA