AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

UK : Minisitiri w’Ubuzima wasomaniye muri Minisiteri yeguye

UK : Minisitiri w’Ubuzima wasomaniye muri Minisiteri yeguye
27-06-2021 saa 10:15' | By Editor | Yasomwe n'abantu 898 | Ibitekerezo

Matt Hancock wari Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, yeguye nyuma yo kotswa igitutu na rubanda bamushinja kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko yasomanye n’umugore utari uwe, bakabikorera mu nyubako ikoreramo iriya Minisiteri.

Hancock yandikiye Minisitiri w’Intebe ibaruwa itanga ubwegure bwe, ashimangira ko yatengushye abaturage bemeye guhara byose muri ibi bice by’icyorezo.

Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, yatangaje ko yababajwe n’ubu bwegure.

Matt Hancock w’imyaka 42, yari yaragiye kuri uyu mwanya mu 2018, yahise asimburwa na Sajid Javid.

Ubwegure bwe buje nyuma yo kotswa igitutu n’abantu benshi bamusaba kuva ku nshingano ze, nyuma y’aho Ikinyamakuru The Sun gishyiriye hanze amafoto ye Hancock na Gina Coladangelo.

Ayo mafoto yafashwe na Camera yo mu nyubako Minisiteri y’Ubuzima ikoreramo ku wa 6 Gicurasi. Uwo basomanaga asanzwe ari umubyeyi ndetse na Hancock ni uko bimeze kuko bombi bafite abana batatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA