AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

S.Africa : Minisitiri muri Perezidansi yishwe na COVID-19

S.Africa : Minisitiri muri Perezidansi yishwe na COVID-19
21-01-2021 saa 15:42' | By Editor | Yasomwe n'abantu 634 | Ibitekerezo

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa kuri uyu wa Kane yatangaje ko Jackson Mthembu wari Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu, yishwe n’ingaruka za COVID-19.

Perezida Cyril Ramaphosa wanyujije ubutumwa bwe kuri Twitter avuga iby’urupfu by’uyu muyobozi wapfuye afite imyaka 62 y’amavuko, yavuze ko Igihugu cye kibabajwe no kubura uyu mugabo wapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Yagize ati “Ibitekerezo cyacu n’amasengesho tubyerekeje ku muryango we ku bw’aka gahinda barimo muri ibi bihe.”

Cyril Ramaphosa kandi yaboneyeho kuvuga imyato uyu nyakwigendera agira ati “Yari umuyobozi w’intangarugero akaba yarabaye impirimbanyi y’igihe kirekire y’ukwishyira ukizana na Demokarasi.”

Yavuze ko Mthembu yabaniraga neza abo bakoranaga ku buryo kumubura ari igihombo ku gihugu cyose.

Minisitiri Mthembu bamusanzemo COVID-19 ku wa 11 Mutarama 2021 ubwo yatangiraga kugaragaza ibimenyetso byayo.

Mthembu warwanyije ivanguraruhu ryabaye muri kiriya gihugu rizwi ka Apartheid, yabaye umuvugizi w’ishyaka rya RNC ku bwa nyakwigendera Nelson Mandela kuva mu 1995 kugeza mu 1997 yongera gufata izi nshingano muri 2009-2014.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA