AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida wa Gabon yirukanye Visi Perezida na Minisitiri kubera ingeri z’ ibiti

Perezida wa Gabon yirukanye Visi Perezida na Minisitiri kubera ingeri z’ ibiti
23-05-2019 saa 14:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2493 | Ibitekerezo

Perezida Ali Bongo wa Gabon yirukanye visi-Perezida na Minisitiri w’amashyamba, mu gihe hakomeje iperereza ku kibazo cy’ibura ry’imbaho z’ibiti by’agaciro byo mu bwoko bwa kevazingo.

Nta mpamvu yatanzwe yatumye birukanwa, ariko byakozwe nyuma yaho mu kwezi gushize ibirundo birenga 350 y’ibi biti isanzwe ku cyambu cya Owendo, hanze y’umurwa mukuru Libreville, byenda koherezwa mu mahanga.

Ibi biti by’ibara ry’umutuku bizwi cyane ku izina rya bubinga cyangwa guibourtia biboneka mu burengerazuba bw’Afurika. Bimwe byo muri Gabon bimaze imyaka irenga 500, bamwe mu baturage bakaba babiziririza.
Bikomeje kugira isoko cyane mu bice bimwe byo ku mugabane w’Aziya aho babibazamo ibikoresho by’agaciro bitandukanye byo mu nzu.

Kwirukanwa kwa Visi-Perezida Pierre Claver Maganga Moussavou na Guy Bertrand Mapangou, minisitiri w’amashyamba, byemezwa ko bifitanye isano n’iperereza kuri iyi magendu ijyanye n’ibiti, nubwo nta gisobanuro leta yatanze kandi hakaba nta makuru yuko bari mu bacyekwa.

Hafi bibiri bya gatatu by’ubuso bwa Gabon butwikiriwe n’amashyamba, akaba afatiye runini ubukungu bw’iki gihugu.

Mu mwaka ushize wa 2018, leta ya Gabon yashyizeho itegeko ribuza kohereza mu mahanga ibi biti bya kevazingo mu rwego rwo kubungabunga umutungo kamere w’iki gihugu. Imizigo igera kuri 200 imaze kuboneka.

Bifite agaciro kangana gute ?

Ntibizwi neza agaciro ibyo biti byaburiwe irengero byari bifite. Ibiro ntaramakuru Reuters bigereranya ko byari bifite agaciro ka miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika, ariko umushinjacyaha uri gukora iperereza kuri iyi magendu yavuze ko adashobora kugira icyo abivugaho kuko iperereza rikomeje.

Mu cyumweru gishize, abandi bategetsi 13 bahagaritswe ku mirimo yabo ndetse umucuruzi w’Umushinwa atangazwa nk’ucyekwaho kuba yarayoboye icyo gikorwa cya magendu.

Mu minsi ya vuba ishize, humvikanye amajwi y’abasaba Bwana Mapangou kwegura.

Inyandiko igaragara nk’iyo yashyizeho umukono - isaba kompanyi yo mu Bushinwa kujyana mu mahanga iyo mizigo y’ibiti - yakomeje guhererekanywa ku rubuga rwa Internet. Bwana Mapangou yavuze ko itari umwimerere ndetse ahakana avuga ko nta ruhare yagize muri iyo magendu.

Impamvu za politiki ?

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki ya Gabon bo muri iki gihugu bavuga ko impamvu y’ukuri yo kwirukanwa kwa Visi Perezida Moussavu ishobora kuba ari ibyo yaba yaratangaje mu mwaka ushize.
Icyo gihe, ubwo Perezida Ali Bongo yari arimo koroherwa indwara y’imitsi yo mu bwonko, bivugwa ko Bwana Moussavu yavuze ko ashaka kwiyongerera inshingano mu butegetsi.
Bwana Moussavu ntacyo aravuga kuri iyi dosiye y’ibiti.

Perezida Bongo ubu yongeye gusubira ku mirimo ye nyuma y’uburwayi. Yagaragaje ko ashaka gukurikiranira hafi iryo perereza.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA