AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Trump yafashe umwanzuro k’ ukwiyamamaza manda ya 2

Perezida Trump yafashe umwanzuro k’ ukwiyamamaza manda ya 2
19-06-2019 saa 10:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1312 | Ibitekerezo

Amatora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika azataba tariki 3 Ugushyingo 2020, Perezida Donald Trump uzaba asoje manda ya mbere yatangaje ko aziyamamaza muri ayo matora.

Yabitangaje kuri uyu wa 18 Kamena 2019 mu nama nini yabereye ahitwa Orlando muri Leta ya Florida.

Atangiza ubu bukangurambaga yagize ati “Ndabyiyumvamo ko tugiye kwandika amateka”.

Perezida Trump yari kumwe n’ umugore we Melania Trump na Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Mike Pince n’ umunyamabanga mu biro bya Perezida Sarah Senders. Pince na Senders bari mu batanze ibiganiro muri iyi mitingi.

Trump yagize ati “Iri joro mpagaze imbere yanyu kugira ngo ntangize ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwiyamamariza manda ya kabiri nka Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika. Amerika tugiye gukomeza tuyigire igihangange”

Donald Trump afite akazi gakomeye ko kumvisha imigabo n’ imigambi ye miliyoni zirenga 300 zituye Leta zunze ubumwe za Amerika kugira ngo zizamushyigikire mu matora ya Perezida umwaka utaha.

Tariki 28 Werurwe 2019, Perezida Trump yatanze ikiganiro muri Leta ya Michigan aho yagize amajwi make cyane mu matora yatsinze ya 2016. Icyo gihe ijambo rye ryibanze ku nsinzi ye ya 2016.

Abatavugarumwe na Trump bari mu mihanda bamwamagana ubwo yatangazaga ko azongera akiyamamaza

Abamubanjiriye batatu bakurukiranye barimo Barack Obama, George W. Bush na Bill Clinton biyamamarije manda ya kabiri barayitsindira. Abenshi bategereje kureba niba na Trump manda ya kabiri azayitsindira.

Kimwe mu byo Trump yari yasezeranyije abatuye Leta zunze ubumzwe za Amerika ni ukubaka urukuta rw’ ibyuma rutandukanya Leta zunze ubumwe za Amerika na Mexico mu rwego rwo kurinda Amerika abimukira Trump yita amabandi.

Yongeye kubikobomozaho agira ati “Igihugu cyacu kigomba kuba icy’ abantu bubahiriza amategeko aho kuba indiri y’ amabandi”

Uru rukuta magingo aya rwatangiye kubakwa nubwo kugeza n’ ubu ataruvugaho rumwe na bamwe mu bafatanyije nawe kuyobora Amerika.

Uwo mu ishyaka ritavugarumwe n’ irya Donald Trump witwa Bernie Sanders yasubije Trump ati “Akazi kacu k’ ingenzi ni ugutsinda Perezida mubi mu mateka y’ Isi y’ ubu”.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika atorerwa manda imwe y’ imyaka 4 ariko yemerewe kwiyamamariza manda ya 2.

Mu matora aheruka ya 2016 , Donald Trump wari uhagarariye ishyaka ry’ abarepubulikani yatsinze ku kinyuranyo kitari kinini cyane umudemukarate Hillary Clinton.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA