AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Salva Kiir yategetse ko indirimbo yubahiriza igihugu itazajya iririmbwa adahari

Perezida Salva Kiir yategetse ko indirimbo yubahiriza igihugu itazajya iririmbwa adahari
23-07-2019 saa 18:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 668 | Ibitekerezo

Perezida wa Sudani y’ Epfo Salva Kiir yatangaje ko nta muntu wemerewe kuririmba indirimbo yuhahiriza igihugu cya Sudani y’ Epfo adahari.

Minisitiri ushinzwe itumanaho Michael Makuei yatangaje ko Perezida wa Sudani y’ Epfo yafashe iki cyemezo bitewe n’ uko abayobozi n’ ibigo bayicurangaga kenshi ikintu yafashe nko gutesha agaciro iyi ndirimbo yanditswe mu 2011 Sudan y’ Epfo imaze kubona ubwigenge.

Michael Makuei yagize ati “Bimenyeshejwe buri muntu ko indirimbo yubahiriza igihugu igomba kuririmba mu bikorwa byitabiriwe na Perezida, ntabwo ari buri wese”.
Yakomeje agira ati “Turi kubona mu bikorwa byitabiriwe na guverineri, Minisiteri n’ umunyamabanga wa Leta iririmbwa”.

Iteka rya Perezida ribuza icurangwa ry’ indirimbo yubahiriza igihugu mu birori Perezida atarimo ryatowe ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize.

Uretse muri za ambasade za Sudani y’ Epfo no mu bigo by’ amashuri igihe abanyeshuri bari kwiga iyi ndirimbo ahandi hose nta muntu wemerewe kuririmba iyi ndirimbo Perezida Salva Kiir adahari.

Sudani y’ Epfo yatangaje ko abasirikare batemerewe gutanga ikiganiro mu baturage bambaye uniforme ya gisirikare.

Ntabwo hatangajwe igihano kizahabwa uzarenga kuri iri teka rya Perezida.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA