AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Ndayishimiye asubiye muri Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi 3

Perezida Ndayishimiye asubiye muri Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi 3
22-10-2021 saa 09:12' | By Editor | Yasomwe n'abantu 836 | Ibitekerezo

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wari wagiye muri Tanzania muri 2020 mu ruzinduko rwa mbere yagiriye hanze y’Igihugu cye kuva yatorwa, uyu munsi yasubiyeyo we na Madamu we Angeline Ndayishimiye mu ruzinduko rw’Iminsi itatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye bahagurutse ku kibuga cy’Indege i Burundi berecyeza muri Tanzania aho bagiye gutangira uruzinduko rw’iminsi itatu.

Ubwo bari ku kibuga cy’Indege, babanje gusezera ku bayobozi mu nzego nkuru bari babaherekeje ubundi binjira mu ndege yo muri Tanzania ari na yo yabatwaye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, byari byabanje gusohora itangazo rivuga iby’uru ruzinduko rw’iminsi itatu ko ruteganyijwemo ibikorwa binyuranye.

Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Perezida Evariste Ndayishimiye azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan bigamije gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi.

Muri Nzeri 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye, ni bwo bwa mbere yagiriye uruzinduko hanze y’Igihugu ari bwo yajyaga muri Tanzania akakirwa n’uwari mugenzi Dr John Pombe Magufuli witabye Imana.

Icyo gihe Perezida Ndayishimiye yari yahuriye na Magufuli mu mujyi wa Kigoma uherereye hafi y’umupaka n’u Burundi.

Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2021, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yari yagiriye uruzinduko rw’Iminsi ibiri mu Burundi aho yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye banagirana ibiganiro.

UYU MUNSI UBWO YAHAGURUKAGA MU BURUNDI

UBWO YARI AGEZE MURI TANZANIA

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA