AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Bongo yasubiye mu gihugu cye

Perezida Bongo yasubiye mu gihugu cye
15-01-2019 saa 08:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 974 | Ibitekerezo

Perezida wa Gabon Ali Bongo kuri uyu wa Mbere yavuye muri Maroc yerekeza i Libreville. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabili yakira indahiro z’ abagize guverinoma nshya aherutse gushyiraho.

Bongo amaze amezi abiri n’ igice adakandagira ku butaka bw’ igihugu kuko yarimo yivuza ikibazo cyo kwanirika imitsi y’ ubwoko yagize m’ Ukwakira 2018.

Abaganga be bavuze ko nta ngaruka uru rugendo yakoze ruza kugira ku bizima bwe. Perezida Bongo yabanje kurwarira mu bitaro by’ I Riyad kuva tariki 24 Ukuboza aza kwimurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Maroc atuye ahantu hihariye mu mujyi wa Rabat.

Bongo yaherukaga kugaragara mu ruhame tariki 31 Ukuboza ubwo yafatwaga amashusho y’ ijambo risoza umwaka. Asubiye mu gihugu cye mu gihe ku wa Mbere y’ icyumweru gishize yari agiye guhirikwa ku butegetsi kudeta ikaburizwamo yamaze gutangazwa kuri Radio y’ igihugu.

Perezida Bongo niwe muyobozi w’ ikirenga w’ ingabo ariko kuva iyi kudeta yageragezwa ntacyo arayivugaho.

Ingingo ya 15 y’ itegeko nshinga rya Gabon ivuga ko abagize guverinoma bagomba kurahirira imbere ya Perezida wa Gabon. Bongo ni umwanya mwiza abonye wo kongera kugeza ijambo ku baturage b’ iki gihugu bamaze amezi abiri n’ igice murungabangabo bibaza niba Perezida wabo ameze neza.

Gusubira muri Perezidanse kwa Perezida Ali Bongo ni ikimenyetso cy’ uko ibintu bisubiye ku murongo nk’ uko RFI yabitangarijwe n’ umwe mu bategetsi b’ iki gihugu.

Ali Bongo niwe Perezida wa Gabon kuva muri 2009 se amaze gupfa, aheruka gutorwa muri 2006 arushije Jean Ping amajwi 6 000.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA