AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Macron bagirana ibiganiro banasinya amasezerano

Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Macron bagirana ibiganiro banasinya amasezerano
20-03-2021 saa 10:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3227 | Ibitekerezo

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, bagirana ibiganiro ndetse basinya n’amasezerano yo gushyira mu bikorwa guteza imbere Igifaransa ku rwego mpuzamahanga.

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, butangaza ko Louise Mushikiwa yahuye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron bakaganira ku ngingo zinyuranye.

Baganiriye ku bijyanye no gukomeza kuzamura urwego rwo gukoresha Igifaransa mu Bufaransa ndetse no ku Isi hose.

Ngo banaganiriye kandi ko ku byo kwizihiza ubufatanye bw’Ibihugu bw’ibihugu bikoresha Igifaransa ndetse n’Umunzi Mpuzamahanga w’uru rurimi.

Louise Mushikiwabo na Perezida Emmanuel Macron kandi banasinye amasezerano y’imikoranire ishingiye ku Isano Umuryango wa OIF ufitanye n’Igihugu cy’u Bufaransa mu gushyira mu bikorwa intego yo kuzamura ururimi rw’Igifaransa ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Emmanuel Macron ni umwe mu bari bashyigikiye Mushikiwabo ko yatorerwa kuyobora OIF muri 2018 ubwo yiyamamazaga.

Icyo gihe Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Mushikiwabo ari umwe mu bagore bashoboye kandi ufite ubushobozi bwo kuba yayobora uriya muryango.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA