AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kongo yabonye Minisitiri w’ Intebe mushya nyuma y’ amezi ashakishwa

Kongo yabonye Minisitiri w’ Intebe mushya nyuma y’ amezi ashakishwa
20-05-2019 saa 09:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2905 | Ibitekerezo

Muri iki Cyumweru twatangiye none nibwo izina rya Minisitiri w’ Intebe mushya wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo rizatangazwa nk’ uko Perezida w’ Iki cyumweru yabibwiye abahagarariye ibihugu byabo I Kinshasa mu mpera z’ icyumweru dusoje.

Ubwo yari yakiriye ku meza abambasaderi tariki 18 Gicurasi 2019 yagize ati “Dufite umwotsi w’ umweru”.

Mu butumwa Kasongo Mwema Yamba Y’amba, umuvugizi wa Perezida Tshisekedi yashyize kuri twitter yagize ati “Abadipolomate babyumvise, Minisitiri w’ Intebe yabonetse. Isango ni mu cyumweru gitaha”. Yabyanditse tariki 18 Gicurasi.

Minisitiri w’ Intebe mushya wa Kongo azaba ari umuntu wumvikanyweho n’ uruhande rwa Perezida Tshisekedi n’ uruhande rwa Joseph Kabila wahoze Perezida ucyuye igihe.

Magingo aya amakuru yamaze kumenyekana ni uko Ishyaka FCC rya Joseph Kabila ariryo rizaba rifite ubwiganze muri guverinoma nshya, 70%.

Tariki 24 Gicurasi 2019 , amezi ane azaba ashyize iki gihugu gifite Perezida wa Repubulika ariko nta Minisitiri w’ Intebe na Guverinoma. Tariki 24 Mutarama nibwo Perezida Tshisekedi yarahiriye kuba Perezida wa Kongo asimbuye Kabila.

Gutinda kubona Minisitiri w’ Intebe na guverinoma byatewe n’ uko Perezida Tshisekedi na Joseph Kabila bananiwe kumvikana k’ ugomba guhabwa izo nshingano.

Perezida Tshisekedi yavuze ko Minisitiri w’ Intebe yabonetse


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA