AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Indege ya Tanzania yari yafatiriwe na Afurika y’ Epfo kubera ideni ry’ umuhinzi yarekuwe

Indege ya Tanzania yari yafatiriwe na Afurika y’ Epfo kubera ideni ry’ umuhinzi yarekuwe
5-09-2019 saa 10:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 667 | Ibitekerezo

Afurika y’ Epfo yarekuye indege ya Tanzania Air imaze igihe kirenga icyumweru ifatiriwe kubera amadeni Tanzania ibereyemo umuhinzi wavukiye muri Namibia ariko akaba afite ubwenegihugu bwa Tanzania.

Leta ya Tanzania yajyanye mu nkiko z’i Johannesburg umugabo wahoze ari umuhinzi kugira ngo ubutabera bwemeze ko iyi ndege ya Airbus 220 irekurwa.

Iyi ndege yari yafatiriwe nyuma y’uko uyu muhinzi areze guverinoma ya Tanzania mu nkiko za Africa y’Epfo ko yamwambuye ingurane mu mafaranga ku butaka bwe.

Air Tanzania muri uyu mwaka nibwo yari yabashije kongera gusubukura ingendo zayo muri Africa y’Epfo, igamije kuzamura ubukungu n’ubukerarugendo bya Tanzania.

Iyi ndege yari imaze icyumweru kirenga ifatiriwe, nyamara ubu ni imwe mu biranga igihugu cya Tanzania.

Umuhinzi Hermanus Steyn wavukiye muri Namibia arega ubutegetsi bwa Tanzania kutamwishyura ingurane ya miliyoni 33 z’amadorari ku butaka bwe bwafashwe na leta.

Guverinoma ya Tanzania ivuga ko itanze kwishyura uyu mugabo kuko hari n’igice cy’ayo mafaranga yahawe, ko bityo nta mpamvu yo gufatira indege y’igihugu.

Gusa nubwo Tanzania ivuga ko itanze kwishyura uyu muhinzi, iki kibazo kimaze irenga 20 ndetse uyu mugabo bivugwa ko aba muri kimwe mu bihugu by’ Afurika y’ Iburasirazuba yimwe uburenganzira bwo gusubira muri Tanzania. Ibi ni ibyatangajwe n’ umwavoka w’ uyu muhinzi.

Damas Ndumbaro Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, yabwiye BBC ko uyu mugabo yamaze kwishyurwa arenga miliyoni $20 kandi n’andi atazayamburwa.

Abanyamategeko bunganira bwana Steyn banze kugira icyo babwira itangazamakuru bafatwa amajwi cyangwa amashusho, ariko bavuga ko ibyo urukiko rwakoze ari akarengane ku ruhande rwabo.

Abacamanza babiri ubu bamaze gutegeka ko iyi ndege irekurwa, ntabwo biramenyekana neza niba uruhande rw’uriya muhinzi hari urundi rwego rw’amategeko bari bwiyambaze.

Kanda hano usome inkuru yabanjirije iyi, umenye agaciro k’ indege yari yafatiriwe n’ impamvu uyu muhinzi yishyuza Tanzania miliyoni 33 $ kandi yarishyuwe miliyoni 20$


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA