AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Igisa no guterana amagambo hagati y’ umunyamakuru na Perezida Trump [VIDEO]

Igisa no guterana amagambo hagati y’ umunyamakuru na Perezida Trump [VIDEO]
10-01-2019 saa 09:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1363 | Ibitekerezo

Ikibazo cyo kutumvikana ku iyubakwa ry’ urukuta rutanduka Leta zunze ubumwe za Amerika na Mexique gikomeje gufata indi ntera, kuri ubu noneho Perezida Donald Trump yatesheje agaciro imishyikirano yagirana n’ abademukarate avuga ko ari uguta igihe.

Kuri uyu wa 9 Mutarama mu kiganiro n’ abanyamakuru, umunyamakuru yabajije Perezida Trump impamvu atazasinya ku mpapuro z’ ingengo y’ imari ngo abakozi b’ ibigo by’ iki gihugu byahagaritse akazi kudahabwa ingengo y’ imari mu kishwe ‘Shutdown’ bahabwe amafaranga yabo yo mu byumweru bitatu bishize. Perezida Trump yahise yuka inabi uyu munyamakuru amubaza niba we yabikora, undi ati “Ntabwo ndi kuri uyu mwanya nagira ngo utubwire uko ubibona”, Perezida Trump ati “Niba wumva wabikora ntabwo uzigera uba muri uyu mwanya kuko ntacyakorwa”

Nyuma y’ iki kiganiro Perezida Trump yanditse kuri Twitter ko yikuye mu mishikirano yagirana n’ abademukarate badashyigikiye ko hubakwa urukuta rutandukanya Amerika na Mexique.

Yagize ati “Guhura na Chuck na Nancy mbivuyemo ni ugutakaza umwanya. Nabajije uko byagenda mu minsi 30 ndamutse ndetse ibintu bigasubira mu murongo, niba bakwemera ingamba zo Nancy ati OYA. Navuze nti ‘murabeho, ntakindi cyakorwa”

Leta zunze ubumwe za Amerika zimaze iminsi 19 mu bihe bidasanzwe aho abakozi 800 000 bahagaritse akazi. Trump yabwiye abanyamakuru ko ‘Ibihe bidasanzwe ari ibintu bisanzwe kuko bikemura ibibazo bya politiki’

Urukuta rutandukanya Mexique na Amerika rwatumye Amerika ijya mu bihe bidasanzwe ni kimwe mu byo Perezida Trump yemereye abanyamerika ko azakora mu rwego rwo guhangana n’ ikibazo cy’ abimukira no kurwanya ibyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA