AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Igihugu giciriritse muri Afurika cyakanguye AU yisinzirije ku bibazo bya Sudan

Igihugu giciriritse muri Afurika cyakanguye AU yisinzirije ku bibazo bya Sudan
5-06-2019 saa 18:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1806 | Ibitekerezo

Guverinoma ya Eritrea yasabye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe AU gukanguka ukagira icyo ukora ku bibazo bya politiki bikomeje gufata indi ntera muri Sudan.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2019, nibwo Minisitiri ushinzwe amakuru muri Eritrea yasohoye itangazo avuga ko Afurika yunze ubumwe ikibazo cya Sudan yagihariye amahanga.

Eritrea yavuze ko iyo Afurika yunze ubumwe yigize ntibindeba ibihugu byo hanze ya Afurika aribyo bizana umusada.

Ni ku nshuro ya kabiri Leta ya Asmara isabye Afurika yunze ubumwe kugira icyo ikora ku bibazo bya politiki biri muri Sudan.

Mu mpera z’ ukwezi gushize Perezida wa Eritrea Afwerki yohereje muri Sudan, intumwa zimuhagarariye zigirana ibiganiro n’ abasirikare bafashe ubutegetsi ndetse n’ uruhande rw’ abigaragambya. Iryo tsinda ryari rigizwe na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga wa Eritrea Osman Saleh n’ umujyanama wa Perezida witwa Yemane Ghebreab ryahuye n’ abigaragambya ukwabo, rirongera rihura n’ abasirikare ukwabo.

Eritrea ni igihugu gihana imbibi na Sudan mu burasirazuba. Ni cyo gihugu cya mbere cya Afurika kigize icyo kivuga ku bibazo bya Sudan bimaze amezi abiri.

Mu ntangiriro z’ ukwezi kwa kane nibwo abasirikare bakuye ku butegetsi Omar el Bashir babujyaho. Abaturage b’ iki gihugu banze kuyoborwa n’ abo basirikare bavuga ko barambiwe ubutegetsi bwa gisirikare niko gutangira imyigaragambyo bakambika ku biro bya gisirikare I Khartoum. Abigaragambya barasaba ko hashyirwaho ubutegetsi bwa gisivile.

Abasirikare bafashe ubutegetsi barekuriye urufaya rw’ amasasu ku baturage bari mu myigaragambyo , abagera kuri 100 bahasiga ubuzima.

Ku wa mbere abigaragambya bari batangaje ko hamaze gupfa abantu 30, uyu munsi ku wa Gatatu mu gitondo batangaje ko hamaze gupfa abantu 60, mu masaha y’ igicamunsi bavuga ko hari indi mirambyo 40 babonye mu ruzi rwa Nili bose hamwe bakaba abantu 100.

Leta zunze ubumwe za Amerika na n’ Umuryango w’ Abibumbye nibo bafashe iya mbere bamagana kuba igisirikare cya Sudan kiri kwica abaturage bari mu myigaragambyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA