AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibyo wamenya bivugwa ku rupfu rwa Perezida Kim Jong-un n’ibintu 10 byagiye bitangaza benshi kuri we

 Ibyo wamenya bivugwa ku rupfu rwa Perezida Kim Jong-un n’ibintu 10 byagiye bitangaza benshi kuri we
26-04-2020 saa 19:53' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 19779 | Ibitekerezo

Perezida Kim Jong-Un, umuyobozi wiyita uw’Ikirenga w’igihugu cya Koreya y’Amajyaruguru ukunze kurangwa n’ibikorwa by’ubugome no kutababarira, akaba n’umwe mu bategetsi kuri iyi bigoye kumenya ukuri ku makuru abavugwaho, ubu inkuru ikomeje kutavugwaho rumwe ni ijyanye n’ubuzima bwe, aho bamwe bemeza ko yamaze gupfa, hakaba abemeza ko arembye cyane ariko hakaba n’andi makuru avuga ko ubuzima bwe bwifashe neza. Muri iyi nkuru, uraza kumenya byinshi bituma n’ibimuvugwaho kubimenya bigoye.

Niba utegereje kumenya amakuru y’ukuri ku buzima bwa Kim Jong Un ukaba utekereza ko uzayashakira mu bitangazamakuru byo muri Koreya y’Amajyaruguru, aho uribeshya kuko iki gihugu ayobora ibyacyo ntibisanzwe, kugirango uzamenye ukuri kw’ibihabera biragoye cyane ndetse akenshi biba bitanashoboka.

Gusa Koreya y’Amajyepfo, igihugu cy’abaturanyi, cyatangarije CNN kuri iki Cyumweru ko Kim Jong Un atapfuye kandi ubuzima bwe bwifashe neza, akaba ari ahitwa Wonsan kuva tariki 13 Mata uyu mwaka.

Ibibazo byinshi ku buzima bwe, byatangiye kwibazwa ubwo yaburaga mu birori byo kwizihiza isabukuru ya sekuru iba tariki 15 Mata. Igitangazamakuru cya Leta kizwi nka KCNA cyatangaje ko yaherukaga kugaragara mu nama yabaye mu minsi ine yabanjirije ibyo birori.

Ikinyamakuru cyo muri Koreya y’Amajyepfo kitwa Daily NK ariko gitangaza amakuru yibanda kuri Koreya ya Ruguru, cyavuze cyo ko Kim Jong Un yabazwe umutima kubera ibibazo by’ubuzima yatewe no kunywa itabi cyane, umubyibuho ukabije ndetse no gukora ubutaruhuka. Iki kinyamakuru ariko kivuga ko tariki 19 Mata, itsinda ry’abaganga bamwitaho ryasubiye i Pyongyang mu murwa mukuru wa Koreya ya Ruguru kuko babonaga amaze koroherwa, hagasigara bacye bari bategereje ko abanza agakira neza.

Ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’isi, byatangaje kuri iki Cyumweru ko Kim Jong Un yaba yamaze gushiramo umwuka, nyamara ibyo muri Koreya y’Epfo byo bikavuga ko ari muzima ndetse ko ubuzima bwe bwifashe neza cyane.

Ese kuki bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu mahanga, ibyo muri Koreya ya Ruguru ntibibivugeho ?

Ushobora kuba wibaza impamvu amakuru ku buzima bwa Kim Jong Un adatangazwa mu binyamakuru byo mu gihugu cye. Iki gihugu n’ubwo gikize kandi cyateye imbere mu ikoranabuhanga, itangazamakuru ntabwo rihabwa umwanya ndetse riranigwa bikomeye kuburyo ibibera mu gihugu batifuza ko byamenyekana cyane.

Iki gihugu kigira Televiziyo 3 gusa, kandi nazo 2 muri zo zitambutsa ibiganiro byazo mu mpera z’icyumweru gusa (muri Weekend) indi imwe isigaye ikabitambutsa mu masaha ya ninjoro gusa. Ntabwo izo televiziyo nazo zisanzura mu gutambutsa amakuru, kandi ibijyanye n’ibibera muri Koreya ya Ruguru kubitangariza amahanga biba ari amahano kuburyo n’abari hanze y’iki gihugu bitaborohera gukurikirana ibyo bitangazamakuru.

MENYA IBINTU 15 BITANGAJE KURI PEREZIDA KIM JONG UN N’IGIHUGU CYE

1. Perezida Kim Jong-un asanzwe afite abantu 130 bashinzwe kumurinda urupfu

Kim Jong-un yashyizeho itsinda ry’inzobere z’abaganga n’abashakashatsi mu by’ubuzima basaga 130, bagomba gukora ibishoboka byose kugirango azakomeze kubaho neza no kurama imyaka myinshi ku isi.

N’ubwo ari umunyagitugu w’umugome ugaragaza ko nta muntu atinya kuri iyi si, afite ubwoba cyane bw’uko yazapfa icyubahiro yari afite ku isi kikayoyoka, bityo ni muri urwo rwego yashyizeho itsinda ry’abahanga b’inzobere mu by’ubuvuzi bagera ku 130, bahawe inshingano zikomeye zo gukora ibishoboka byose agakomeza kuramira kuri iyi si indi myaka myinshi.

Perezida Kim Jong-un ngo akunda kurya ibiryo byinshi akarenzaho na divayi itubutse, kandi akarya ibiryo bikungahaye ku binyamavuta kuburyo yagize umubyibuho ukabije kuva yaba Perezida mu mwaka wa 2011, akagira ubwoba ko yazibasirwa n’indwara z’umutima kimwe na diyabete.

Hyeong-soo Kim wahoze ari muri iryo tsinda ariko akaza guhunga igihugu, yavuze ko hakorwa ubushakashatsi ku bijyanye n’icyakomeza gukorwa ngo Perezida wa Koreya ya Ruguru akomeze kugira ubuzima bwiza kandi yongererwe icyizere cyo kuzarama imyaka myinshi. Ngo ni abanyagihugu 130 bashyizwe mu kigo bakoreramo amanywa n’ijoro badasohoka, kandi ngo hari n’abandi b’abanyamahanga bakora ubushakashatsi hanyuma byose bigahurizwa muri icyo kigo.

2. Kim Jong-Un yize mu Busuwisi mu ibanga aho yari yarahinduye izina yiyita “Pak Un” kandi yari umuswa bikabije

Kim Jong –Un yize mu Busuwisi ari umunyeshuri w’umuswa cyane ndetse mu bizamini byose yakoraga yabonaga amanota agayitse cyane kuko n’ubundi we mu gihe abandi babaga barimo kwiga, yabaga yirebera umukino wa basketball cyangwa ari kwikinira imikino yo muri za mudasobwa. Nyuma Se umubyara yabonye bikomeje kwanga afata umwanzuro wo kumuvana muri iri shuri mpuzamahanga rya Berne, amushakira ishuri rikomeye mu gihugu cye aho bakomeje kumwita “Pak Un”, bikavugwa ko ari umwana w’Umudipolomate.

3. Ku myaka 27, Kim Jong yagiye kwibagisha kugirango bamuhindure ase na Sekuru Kim Il Sung

Kim Jong-Un w’umunyadushya twinshi, ibyo kwibagisha we yabikoze kugira ngo agire isura y’umuntu ukuze mu gihe ababikora benshi bo baba bagambiriye kugira isura y’ubuto ibagaragaza bafite itoto. Yaribagishije, bamuha isura nk’iya sekuru nawe wigeze kuyobora Koreya y’Amajyaruguru.

4. Bivugwa ko Kim Jong- Un ari we Perezida muto wabayeho n’ubwo hatazwi neza umwaka ndetse n’amatariki yavutseho.

Uyu mugabo w’umunyagitugu nta muntu uzi neza umwaka ndetse n’amatariki yavukiyeho kuko bamwe bavuga ko yavutse mu mwaka w’ 1982 abandi bakemeza ko ari mu 1983, abandi bakavuga mu 1984 bigaragaza ko nta we uzi imyaka ye. Ibi byose biterwa n’uburyo mu mikurire ye, ubuzima bwe bwite bwagizwe ibanga rikomeye kuburyo yarinze aba Perezida atari asanzwe azwi mu gihugu.

5. Ubwo Se yapfaga, yakoze uko ashoboye kose kugirango bibabaze umuturage wese wo mu gihugu cye.

Ubwo Kim Jong-il wabyaye Kim Jong-Un yapfaga, abantu bose bari bategetswe kujya mu kiriyo ndetse no kurira cyane ku buryo uwafatwaga atitabiriye ikiriyo kandi atarimo kurira, yajyanwaga gufungirwa ahantu igihe cy’amezi 6.

6. Ari mu basirikare 4 bakomeye muri iki gihugu kandi atarigeze yiga ibya gisirikare

Kubera ukuntu ayobora uko abishatse ndetse akaba ntawe umuvugiramo, Kim Jong Un yihaye ipeti rya gisirikare ryo ku rwego rwo hejuru kandi atarigeze aba umusirikare. Imyanzuro y’ibijyanye n’igisirikare, icurwa ry’ibitwaro kirimbuzi n’ibindi byemezo bisaba ubumenyi mu bya gisirikare, byose abifata ntawe agishije inama kandi nta gisirikare yigeze akora.

7. Perezida Kim Jong-Un yahaye nyirarume imbwa 120 ziramurya ziramumara mu ruhame

Uyu mugabo uzwi cyane nk’umuntu utagira impuhwe, yaranzwe n’ubugome yakoreye abayobozi batandukanye mu gihugu cye barimo na nyirarume yahaye imbwa 120 zikamurya kugeza zimumaze. Ibi kandi byabereye mu ruhame abantu bareba ku manywa y’ihangu, akaba yaramuzizaga ko yashatse kumuhirika ku butegetsi. Uwo nyirarumwe yari umwe mu basirikare bakomeye mu gihugu cye. Yagiye kandi ahana abantu batandukanye akabaha ibihano bikarishye, birimo abaminisitiri yishe akoresheje ibitwaro bya rutura yabarashishije ubundi bigenewe kurasa indege.

8. Umuntu umutunganyiriza imisatsi arazwi mu gihugu hose kandi abanyeshuri bigeze gutegekwa kwiyogosha nka we

Jong-Un afite umukobwa umutunganyiriza imisatsi wamenyekanye mu gihugu hose kubera ubwiza bwe. Perezida Kim kandi azwiho inyogosho yihariye cyane ko kuri ubu mu gihugu cya Koreya iyi nyogosho ifite akazina ka ‘Ambitious’, kugeza aho n’umwana muto ajya kwiyogoshesha yavuga ati nimunyogoshe ‘Ambitious’ bakamenya icyo ashatse gusobanura. Hari n’ubwo byigeze kuvugwa ko muri iki gihugu cya Koreya ya Ruguru abanyeshuri b’abahungu biga muri za Kaminuza baba barategetswe kwiyogoshesha nka Perezida wabo utabikoze agashyirirwaho ibihano.

9. Perezida Kim Jong Un avugwaho kubyara abana benshi batari ab’umugore we

Kim Jong Un afatwa nk’umwe mu bagabo bakurura ab’igitsina gore mu gihugu cya Koreya ya Ruguru ahanini bitewe n’uburyo agaragara neza, isura ye ndetse n’uburyo akomoka mu muryango ukomeye. Nk’uko byagaragaye ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Onion Newspeper, uyu mugabo yaje ari uwa mbere ku rutonde rw’abakurura abagore (Sexiest Man Alive), icyo gihe hari mu mwaka wa 2012.

Perezida Kim Jong Un yashakanye n’umugore we Ri So Ju mu mwaka wa 2009, nyuma gato muri 2012 bibarutse umwana wabo wa mbere bamwita Ju Ae, gusa hari inkuru nyinshi zagiye zitangazwa zivuga ko uyu mugabo yaba afite n’abandi bana benshi ku ruhande batabyawe n’uyu mugore.

10. Ntabwo ari we wari uteganyirijwe kuzasimbura Se ku butegetsi, bivugwa ko yanaroze mukuru we agapfa

Tariki 28 Ukuboza 2011 nibwo byatangajwe ko Kim Jong Un agizwe umuyobozi w’Ikirenga wa Koreya y’Amajyaruguru, bitangarizwa mu mihango yo gushyingura Se. Ubusanzwe ni umwana wa 3 mu bana 7 bavukana harimo abakobwa bane n’abahungu batatu. Muri aba bana uwitwa Kim Jong Nam akaba ari nawe mukuru kuri uyu Kim Jong Un, ni we wari warateguwe kuzasimbura umubyeyi wabo gusa ntibyakunze kubera impamvu zitasobanutse neza, ndetse uyu na nyuma ntiyakunze kumvikana na murumuna we dore ko yaje no kwicishwa uburozi muri Gashyantare 2017 bikavugwa ko byagizwemo uruhare n’umuvandimwe we, Perezida Kim Jong Un.

Uretse kuba Perezida Kim Jong Un yibitseho bimwe mu bintu bitangaje kandi binateye ubwoba byatumye n’igihugu cye kigira ibintu byinshi kihariyeho kubera amahame ndetse n’imiyoborere ye.

1. Igihugu cya Koreya y’Amajyaruguru nicyo kigira abasirikare benshi ku Isi.

Iki gihugu gifite abasirikare bagera kuri 7.700.000 barimo abagore n’abagabo. Kugirango wumve uburyo iki gihugu gifite abasirikare benshi, wafatira urugero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu kihagazeho mu bya gisirikare, gifite abagera kuri 1.500.000, bivuga ko Koreya ya Ruguru ibakubye kenshi.

2. Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri iki gihugu riremewe

Muri Koreya y’Amajyaruguru icuruzwa ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi biremeye cyane mu gihugu dore ko hari amasoko azwi acururizwamo urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.

3. Kalendari ikoreshwa muri Koreya ya ruguru ihera igihe Kim Il Sung yavukiye, ubu bari mu mwaka w’104.

Imyaka ndetse n’amatariki iki gihugu gikoresha atandukanye cyane n’ayo abandi bakoresha kuko bo batangiye kubara imyaka ubwo Kim Il Sung yavukaga tariki 15 mata 1912, bivuze ko ariho batangiye kubara, ubu bari mu mwaka wa 108 kuri Kalendari yabo.

4. Igitsinagore cyo muri iki gihugu cyemerewe kwiyogoshesha inyogosho 28 gusa mu gihe abagabo batagomba kurenza inyogosho 10.

5. Amatora muri iki gihugu aba buri nyuma y’imyaka 5, ariko ugomba gutorwa akaba ari umwe, biba ari umuhango kuko Perezida uri ku butegetsi niwe uba agomba gutorwa, yavaho ubutegetsi akabusigira umukomokaho n’ubwo badafite ingoma ya cyami.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA