Umunyemari Donald Trump w’imyaka 70 y’amavuko wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarasimbuye Barack Obama wasoje manda ye ya kabiri, ibi Trump akaba yarabigezeho nyuma yo kumvikana kw’intambara z’amagambo mu gihe cyo kwiyamamaza hagati ye na Hillary Clinton bari bahanganye.
Trump mu biganiro yagiye atanga mu gihe yiyamamazaga hari ibintu yagiye avuga ko azashyira mu bikorwa akimara gutsinda amatora ariko bikaba byarateye ubwoba bamwe mu baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abo hanze y’iki gihugu. Ibi nibyo tugarukaho muri iyi nkuru.
1.Kwirukana idini ya Islam mu gihugu
Donald Trump mu bikorwa bye byo kwiyamamaza yakunze kugaruka ku kuba adashaka idini ya Islam muri Amerika bityo ngo akaba azahita yirukana abayoboke b iryo dini mu gihugu mu gihe azaba ayoboye Amerika.
Ibi yabigarukagaho ubwo yabaga ari kuvuga ku buryo azakoresha ahashya ibitero by’iterabwoba akavuga ko ahanini byose biba bifitanye isano n’Idini ya Islam.
2. Kwirukana Abimukira ndetse n’impunzi muri America
Iki nacyo yakigarutseho mu rwego rwo kugaragaza ko abimukira ndetse n’impunzi ahanini baturuka ku mugabane wa Afurika bagira uruhare runini mu guteza umutekano mucye muri Amerika.
Aha yavuze ko umwimukira wese ubarizwa muri iki gihugu azirukanwa hatitawe ku kuba igihugu yaturutsemo cyaba harimo intambara cyangwa se ibindi bibazo nk’inzara n’ibindi.
3.Kubaka urukuta rurerure cyane rubatandukanya na Mexique
Aha Trump yavuze ko hazubakwa urukuta runini rutandukanya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique ngo kuko ngo muri Mexique haturuka abagizi ba nabi ndetse bakanazana ibiyobyabwenge mu gihugu cyabo.
Yanavuze ko kubaka uru rukuta bizaha amahoro Amerika kuko ngo bazaba bakumiriye umwanzi kandi ngo uru rukuta ruzabafasha kutinjira kw’impunzi ndetse n’abimukira baturuka muri Syria.
4. Gukuraho ndetse no gufunga aba Perezida bo mu bihugu bya Afurika badashaka kuva ku butegetsi
Donald Trump yakunze kumvikana anenga aba perezida bo muri Afurika batarekura ubutegetsi avuga ko bidakwiye, aho yanavuze ko mu gihe yaba atorewe kuyobora Amerika azahagurukira aba perezida nk’aba anavuga ko hari abo azafunga.
Mu bo yagarutseho harimo perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, Museveni wa Uganda ndetse na Pierre Nkurunziza w’u Burundi.
N’ubwo ariko Trump yashyize Nkurunziza na Museveni ku rutonde rw’aba Perezida azibasira namara kuba umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntibyabujije aba bakuru b’ibihugu byombi kumugaragariza ko bishimiye intsinzi ye, bombi bakaba babigaragarije ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter.
5.Kugarura igihano cya waterboarding ku bakoze ibikorwa by’iterabwoba
Waterboarding ni uburyo bwakoreshwaga mu guhana abakoze ibikorwa by’iterabwoba bwari bwaravanweho ku butegetsi bwa Perezida Barack Obama.
Ubu buryo bwo guhanisha ibi bihano, bwamaganiwe kure n’Umuryango w’Abibumbye aho umuyobozi wa Loni uhagarariye ishami ryita ku burenganzira bwa muntu Zeid Raad al-Hussein aherutse gutangaza ko Loni itewe impungenge zikomeye n’ibi Trump avuga mu gihe yabishyira mu bikorwa aramutse atorewe kuyobora Amerika.
Ese ubundi uyu Donald Trump wabaye Perezida ni muntu ki ?
Donald John Trump wavutse tariki 14 Kamena 1946, asanzwe ari umucuruzi ukomeye muri Amerika, akaba afite amahoteli, amazu y’imyidagaduro n’ibindi bikorwa byinshi by’ubucuruzi.
Trump yavukiye mu mujyi wa New York ari naho yakuriye. Ku myaka 13 y’amavuko yagiye kwiga mu ishuri rya gisirikare rya New York, nyuma aza kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Pennsylvania mu mwaka w’1968. Mu 1971, Se umubyara, Fred Trump, yamweguriye imitungo ye yiganjemo amazu. Donald Trump kandi yagiye agaragara mu biganiro byinshi kuri televiziyo zo muri Amerika.
Muri uyu mwaka wa 2016, ikinyamakuru Forbes Magazine cyagaragaje ko Donald Trump ari ku mwanya wa 324 ku isi yose mu baherwe bafite agatubutse, akaba uw’156 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abarirwa akayabo k’amadolari ya Amerika agera kuri 3.700.000.000, uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda yarenga 303.500.000.000.000.
Trump mu buzima bwe yashatse abagore batatu mu buryo buzwi, muri abo hakaba harimo Ivana Zelníčková bashakanye mu 1977 bagatandukana mu 1991, hakaza uwitwa Marla Maples bashakanye mu 1993 bagatandukana mu 1999, hamwe na Melania Knauss bashakanye mu 2005 n’ubu bakaba bakiri kumwe. Donald Trump w’imyaka 70, yabyaye abana batanu kugeza ubu.
Uretse aba bagore batatu Donald Trump yasezeranye nabo, hari abandi bagore benshi uyu mugabo avugwaho kuba yarabanye nabo igihe kirekire ariko ntibakore ubukwe ngo basezerane mu buryo buzwi.
Iyi ni imwe muri hoteli nyinshi Donald Trump afite mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Iyi nyubako yo yanayise izina rye, yitwa Trump Tower