AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

CCM yateye utwatsi ibisabwa n’Abadepite ko Magufuli yakwiyamamariza manda ya 3

CCM yateye utwatsi ibisabwa n’Abadepite ko Magufuli yakwiyamamariza manda ya 3
10-02-2021 saa 09:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 718 | Ibitekerezo

Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania (CCM/ Chama Cha Mapinduzi), rivuga ko Perezida Dr John Pombe Magufuli adashobora kwiyamamariza manda ya gatatu nk’uko biriho bisabwa na bamwe mu badepite bo mu nteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu bifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka kugira ngo rimuhe uburenganzira bwo kurenza manda ebyiri.

Hari bamwe mu badepite basabye ko Itegeko Nshinga rya Tanzania ryavugururwa kugira Perezida Magufuli yiyamamarize manda ya gatatu dore ko ari mu ya kabiri na yo ya nyuma yemererwa n’Itegeko Nshinga rya kiriya gihugu.

Ishyaka rya Dr Magufuli (CCM/ Chama Cha Mapinduzi) ryo ryamaganye iki cyifuzo rivuga ko Perezida Magufuli unaribarizwamo adashobora kubahiriza kiriya cyifuzo.

Humphrey Polepole ushinzwe kumenyekanisha iri shyaka, yavuze ko ishyaka ryabo ridashobora kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Uyu muyobozi mu ishyaka riri ku butegetsi usanzwe ari n’Umudepite, yavuze ko kiriya kibazo cyamaze kurangira kuko Magufuli nta na rimwe yigeze atekereza ibyo kuguma ku butegetsi mu gihe yaba arangije manda yemererwa n’Itegeko Nshinga.

Polepole yagize ati “Iki ni ikibazo cyamaze kurangira mu ishyaka ariko nta bushobozi mfite bwo kubuza abadepite kugaragaza ibitekerezo byabo mu nteko ishinga amategeko.”

Perezida Magufuli warahiriye kuyobora Tanzania muri manda ye ya kabiri mu ntangiro z’Ugushyingo 2020, yakunze kuvuga ko adateze kugumana ubutegetsi ndetse ko igihe manda yemererwa n’Itegeko Nshinga zizaba zarangiye atazarenzaho n’umunota n’umwe mu biro by’umukuru w’Igihugu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA