AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Umuyobozi w’ Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radio na Televiziyo by’ igihugu

Burundi : Umuyobozi w’ Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radio na Televiziyo by’ igihugu
15-07-2019 saa 07:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 597 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’ urubyiruko rw’ ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ‘Imbonerakure’ rumaze igihe rushinjwa icyaha bitandukanye yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’ u Burundi ‘RNTB’.

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, uvuga ko kuba Eric Nshimirimana yahawe ubuyobozi bwa Radio na Televiziyo by’ igihugu bizabangamira abo imbonerakure bagiriye nabi.

Human Rights Watch ishinja Imbonerakure, ubwicanyi, gufata ku ngufu, no gusahura abatavugarumwe n’ ubutegetsi. Guverinoma y’ u Burundi ihakana ibiregwa Imbonerakure.

Uru rubyiruko rwo mu ishyaka rya Nkurunziza CNDD FDD rwatangiye kumvikana mu bikorwa by’ ubugizi bwa nabi muri 2015 ubwo Perezida yashakaga manda ya 3.

Lewis Mudge, uyobora Human Rights Watch muri Afurika yo hagati yabwiye BBC ko ibikorwa bibi by’ Imbonerakure birimo kwica, gutera ubwoba, guta muri yombi, no gutwara ibyabandi ku gahato bikomeje.

Mudge “Nshyimirimana akwiye kuryozwa ibyo yakoze aho kugororerwa kuyobora igitangazamakuru gisigaye”.

Umuryango w’ Abibumye wise Imbonerakure ‘umutwe w’ inyeshyamba’ abagize Imbonerakure bavuga ko ibyo UN yakoze ari ukubatuka.

Guverinoma y’ u Burundi ihakana ibirego biregwa Imbonerakure birimo gufata ku ngufu abagore b’ impirimbanyi bo mu mashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi.

Umuvugizi w’ ibiro bya Perezida Nkurunziza , Willy Nyamitwe, ati "Imbonerakure ntabwo ari agatsiko k’ abafata abagore ku ngufu".

Itegeko Nshinga ry’ u Burundi ryavuguruwe muri 2018, ryemera Perezida Nkurunziza kwiyamamaza mu matora yo mu mwaka utaha wa 2020, gusa Perezida Nkurunziza yavuze ko ataziyamamaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA