AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Abantu 34 barimo Gen. Niyombare baregwa ‘Coup d’Etat’ bakatiwe burundu

Burundi : Abantu 34 barimo Gen. Niyombare baregwa ‘Coup d’Etat’ bakatiwe burundu
5-02-2021 saa 08:03' | By Editor | Yasomwe n'abantu 774 | Ibitekerezo

Urukiko rwo mu Burundi rwakatiye igihano cyo gufungwa buru abantu 34 barimo Gen. Godefroid Niyombare nyuma yo kubahamya icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza.

Aba bantu 34 baregwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza muri 2015 ubwo hatangazwaga ko Perezida Nkurunziza yavanywe ku butegetsi ariko nyuma iri hirika rikaza kuburizwamo.

Uretse Gen. Niyombare ufatwa nk’aho ari we wari uyoboye aba bantu bahanishijwe gufungwa ubuzima bwabo bwose, muri aba bantu hazwimo kandi Bob Rugurika wayobora Radio RPA na Innocent Muhozi wa Televiziyo Renaissance.

Uretse guhamywa icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi, aba bantu banaregwa ibindi byaha birimo kwica abaturage no kubasenyera.

Muri iyi myanzuro y’urukiko kandi, rwategetse ko Radiyo Rema FM ihabwa indishyi ya miliyari 4 z’amafaranga akoresha mu Burundi, Minisiteri y’Ingabo igahabwa indishyi ya miliyoni 800, Minisiteri y’Umutekano ihabwe miliyoni 360, n’Ishyaka CNDD-FDD rizahabwa indishyi za miliyoni180 z’akoreshwa mu Burundi.

Iriya coup d’etat yageregejwe mu Burundi muri 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza wariho ashaka kwitoza muri manda ya gatatu yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yaberaga muri Tanzania.

Icyo gihe hamaze gutangazwa ibya ririya hirika, Perezida Pierre Nkurunziza yahise asubira mu gihugu cye igitaraganya ndetse bamwe mu basirikare baburizamo kiriya gikorwa cyo kumuhirika.

Perezida Pierre Nkurunziza kandi wanaje kongera gutorerwa kuyobora kiriya gihugu, yitabye Imana umwaka ushize aho bivugwa ko yazize indwara y’umutima.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA