AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hari Abanyarwanda baba i Burayi batagize isoni zo kwishimira ibihano u Rwanda rwafatiwe

Hari Abanyarwanda baba i Burayi batagize isoni zo kwishimira ibihano u Rwanda rwafatiwe
6-05-2025 saa 10:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8009 | Ibitekerezo

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka no kwihagararaho ku mahanga arusaba gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku mupaka warwo na Congo, hari bamwe mu banyarwanda b’ibigarasha baba mu mahanga bishimira ko rukomeje gufatirwa ibihano n’ibihugu bitandukanye.

Guhera ku Bubiligi, Ubudage, Ubwongereza, Amerika, Ubufaransa, Canada, Ubumwe bw’Uburayi muri rusange n’ibindi bihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano bitandukanye usanga hari n’ibindi bivuga ko bizabifata. Ikibabaje ariko ni ukubona hari bamwe mu banyarwanda bagaragaye mu bikorwa byo kwishimira ko igihugu cyabo cyafatiwe ibihano.

Hari amafoto twabashije kubona y’abishyize hamwe nabo baba bangamwabo bajya kwishimira ibihano u Rwanda rwafatiwe nyamara bibagiwe umugani w’ikinyarwanda uvuga ko amazi ashyuha ariko atibagirwa iwabo wa mbeho, nabo bibagiwe ko nta kindi gihugu cyabarutira u Rwanda bakomokamo.

Aha kandi buri wese yakwibaza niba bazatekereza kongera guhirahira bagaruka mu Rwanda cyangwa niba nanone nta miryango bafite ishobora kugirwaho n’ikibi cyose cyagera ku Rwanda nk’igihugu cyababyaye.

Mu bo twabashije kumenya harimo uwitwa Mbaraga Martin wahoze akora akazi ko gutwara abantu (Taxi) mu cyahoze ari Cyangugu, ubu akaba yibera i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi anifatanya n’abandi mu gusenya igihugu cyamubyaye.

Uko biri kose ariko, u Rwanda rukomeje kwihagararaho ruvuga ko aho kwemera gukuraho ingamba zashyira mu kaga umutekano w’Abanyarwanda, rwakemera rugafatirwa ibihano birimo no gukurirwaho inkunga n’amahanga yarushyigikiraga mu burezi, ubuvuzi, igisirikare n’ibindi kuko ntacyaruta ubuzima bw’abaturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA