AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Yiswe Igisirikare Gisanzwe : Intwaro za M23 zateje ikibazo muri UN

Yiswe Igisirikare Gisanzwe : Intwaro za M23  zateje ikibazo muri UN
30-06-2022 saa 07:53' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2541 | Ibitekerezo

Intumwa yihariye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ivuga ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 "urimo kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe, gifite ibikoresho bihambaye".

Mu ijambo yavugiye mu kanama k’umutekano ka ONU ku wa gatatu, Bintou Keita yavuze ko ibyo bibonekera nko mu bushobozi bwa M23 "bwo kurasa mu ntera ndende" yifashishije imbunda za rutura kandi zihamya kurushaho, ku hantu nko ku bibuga by’indege.

Kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka, umutwe wa M23 wagabye ibitero muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, mu burasirazuba bwa DR Congo, nyuma y’imyaka igera ku 10 yari ishize nta bitero bikomeye ukora.

Buri ruhande – ingabo za leta ya Congo na M23 – rushinja urundi gutangiza imirwano.

Kuva ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa gatandatu, uyu mutwe ni wo ugenzura umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo na Uganda.

Keita yagize ati : "Mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu, ibitero bya M23 byabaye mu buryo buteguwe neza ahantu henshi ho muri Rutshuru…

"Mu mirwano ya vuba aha cyane, M23 yakomeje kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe kurusha kwitwara nk’umutwe witwaje intwaro.

"M23 ifite ubushobozi bwo kurasa hamwe n’ibikoresho birushaho kugenda biba ku rwego ruhambaye [rukomeye], nk’urugero ku bijyanye n’ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende bw’imbunda za ’mortiers’ na ’mitrailleuses’ no kurasa mu buryo budahusha ku bibuga by’indege ntoya".

Umubano wa Congo n’u Rwanda wasubiye inyuma

Keita avuga ko ibitero byiyongereye bya M23 n’indi mitwe nka ADF byahungabanyije intambwe yari imaze guterwa mu mubano w’u Rwanda na DR Congo mu myaka ya vuba aha ishize.

Leta ya DR Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha bwa gisirikare umutwe wa M23 – ibyo u Rwanda na M23 bahakana.

Yavuze ko kugeza ubu uruhare rw’ingabo za MONUSCO rwatumye M23 idashobora gufata umujyi wa Goma, uri ku mupaka n’u Rwanda.

ONU ivuga ko ibitero by’umutwe wa M23 kugeza ubu bimaze gutuma abaturage b’abasivile 23 bapfa, barimo n’abana batandatu, mu gihe abandi barenga 170,000 bahunze.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango muri uku kwezi kwa gatandatu, umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yahakanye avuga ko uyu mutwe "nta musivile n’umwe wishe".

Keita yavuze ko ari "ngombwa ko akanama kongera umuhate wako kugira ngo habeho guhosha mu buryo bwihuse uko ibintu bimeze hamwe no kwambura intwaro, nta kindi gisabwe, [umutwe wa] M23".

Umutwe wa M23 uvuga ko utiteguye gushyira intwaro hasi mu gihe nta biganiro waba ubanje kugirana na leta ya Congo.

Uvuga kandi ko udatewe ubwoba n’umutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba wemejwe muri uku kwezi n’abakuru b’ibihugu ko uzoherezwa kurwanya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango muri uku kwezi, umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yagize ati :"Turi bugire ubwoba bw’iki ? Bwa nde ? Twebwe, igihe cyose turwanira kuramuka kwacu, kuri ejo hazaza h’abana bacu, kuri ejo hazaza h’iki gihugu.

"Twagira ubwoba bw’iki ? Ntabwo".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA