AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yahanuye ko Umuyobozi w’ Abayisiramu azapfa muri uyu mwaka urusengero rugabwaho igitero

Yahanuye ko Umuyobozi w’ Abayisiramu azapfa muri uyu mwaka urusengero rugabwaho igitero
3-01-2019 saa 19:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3974 | Ibitekerezo

Urubyiruko rwazabiranyijwe n’ uburakari rugaba igitero ku rusengero rwa Reverend Isaac Owusu-Bempah nyuma y’ uko ahanuye ko Umuyobozi mukuru w’ Abayisilamu muri Ghana azapfa muri uyu mwaka wa 2019.

Bimwe mu bikoresho by’ umuziki, amadirishya n’ intebe byamenaguwe muri uru rusengero ruri mu murwa mukuru Accra.

Mu nyigisho yatanze bucya ari ku Bunani, Reverend Isaac Owusu-Bempah yahanuye ibintu 18 avuga ko bizaba muri uyu mwaka wa 2019. Muri byo harimo ko umuyobozi mukuru w’ Abayisilamu Iman Nuhu Sharabutu wa Ghana azapfa cyangwa hagapfa umwungirije Mahamudu Bawumia.

Iki gitero cyagabwe kuri uru rusengero nyuma y’ uko uyu mupasiteri akaba n’ umuhanuzi yanze gusaba imbabazi no kuvuguruza ibyo yahanuye.

Abapasiteri bavuga ko ari abahanuzi muri Afurika barakundwa bakanagira abayoboke benshi. Bavuga ibintu ngo bizaba rimwe bikaba ubundi ntibibe.

Umuyobozi w’ Abayisilamu muri Ghana yamaganye icyo gitero cyagabwe n’ urwo rubyiruko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA