AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Yaburiwe irengero : Umusirikare wa Uganda yarashe mugenzi we aramwica bapfa umugore

Yaburiwe irengero : Umusirikare wa Uganda yarashe mugenzi we aramwica bapfa umugore
3-06-2022 saa 09:34' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 725 | Ibitekerezo

Umusirikare wa Uganda witwa James Omeri Kamarendi ubarizwa muri Batayo ya 29 ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kurasa mugenzi akamwica bapfa umugore.

Ubu bwicanyi bwabereye mu gace ka Isingiro aho Batayo ya 29 aba basirikare bombi babarizwamo ikorera.

Amakuru yatanzwe na Polisi muri aka gace avuga ko Kamarendi na mugenzi we Bwire Laurence bari basanzwe bafite inshingano zo kurinda umugore w’umuyobozi w’agace ka Kitooha, ariko bombi bagahora bashyamira kubera umukozi w’umukobwa wo muri urwo rugo.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri ngo nibwo aya makimbirane yaje gufata indi ntera ntera bararwana biviramo Omeri Kamarendi kurasa mugenzi we.

Kugeza ubu inzego z’umutekano ziri guhiga James Omeri Kamarendi wahise utoroka nyuma yo gukora iri bara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA