AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Urujijo ku basirikare babiri b’u Rwanda bivugwa ko bafatiwe ku rugamba i Rutshuru

Urujijo ku basirikare  babiri  b’u Rwanda  bivugwa ko  bafatiwe ku rugamba  i  Rutshuru
30-05-2022 saa 08:30' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2551 | Ibitekerezo

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko abasirikare 2 u Rwanda ruvuga ko bashimuswe, bafatiwe ku rugamba i Biruma muri Rutshuru n’abaturage.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Brid Gen Sylvain Ekenge uvugira ubuyobozi bwa Gisirikare buyoboye intara ya Kivu y’Amajyaruguru, risobanura ko aba basirikare ba RDF batashimuswe ahubwo ngo bafatiwe ku rugamba bari gutera ingabo mu bitungu abarwanyi b’umutwe wa M23.

Gen Ekenge avuga ko ubwo FARDC yari yokeje igitutu abarwanyi ba M23 mu mirwano yabereye mu gace ka Biruma ka Gurupoma ya Gisigari muri Teritwari ya Rutshuru, aba basirikare 2 ngo bari ku ruhande rwa M23. Akomeza asobanura ko ubwo abarwanyi b’uyu mutwe basanzwe bamenyereye ako gace birutse bagana mu birindiro byabo n’aho aba basirikare ngo bakaza kuyoba inzira aribwo batawe muri yombi n’abaturage bo muri ako gace.

Gen Ekenge avuga ko aba basirikare biyemerera ko binjiye ku butaka bwa RD Congo kuwa 25 Gicurasi bagiye gufasha M23 mu gitero simusiga yari yateguye kugaba ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo.

Cyakora kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, RDF yasohoye itangazo isaba ko FARDC irekura aba basirikare b’u Rwanda. RDF yasobanuye ko Pte Gad Ntwari na Cpl Nkundabagenzi ari abasirikare bayo bashimuswe n’abasirikare ba FARDC yahuje imbaraga na FDLR ubwo bari ku irondi hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi.

Gen Ekenge avuga ko aba basirikare b’u Rwanda batapfa kurekurwa kuko ari imfungwa z’intambara.

Alain Mukuralinda, ubwo yari mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru kuri Televiziyo y’u Rwanda, ababijwe ku byo avuga ku birego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, Alain Mukuralinda yavuze ko ntashingiro bifite kuko u Rwanda ntaho ruhuriye n’uyu mutwe, asaba ko bareka guteza urujijo bakagaragaza ubwoko bw’inkunga iterwa bahabwa.

Yagize ati “Iyo ivuga ngo irashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ni iyihe nkunga ? Mbere na mbere sibyo. Noneho ni iyihe nkunga bavuga usibye kuvuga ngo u Rwanda ruratera inkunga umutwe wa M23 bakarekera aho, ibyo ni ugushyira abantu mu rujijo. Niba bavuze inkunga nibanazigaragaze, ni amasasu, ni ibifaru, abasirikare, imiti se n’ibiryo se ? Mu ntambara hakenerwa ibintu byinshi.’’

Alain Mukuralinda yanavuze ko kuba M23 ivuganira abaturage ba Congo banavuga Ikinyarwanda bidakwiye kujya byitirirwa u Rwanda ko ari rwo rutera inkunga, akagaragaza ko ikibazo ari bo bagomba kugicyemura ubwabo nk’Abanye-Congo.

Ati “Kuba hari abaturage bafite ubwenegihugu bwa Congo bavuga Ikinyarwanda ntabwo bivuze ko igihe cyose havutse ikibazo bashyirwa mu Rwanda, bagashyirwa mu bantu u Rwanda rutera inkunga. Niba M23 iri muri kariya gace ifite ibibazo ivugira abaturage ba hariya ibibaza Guverinoma ya Congo, ibyo bibazo bigomba kwitabwaho bigakemuka.’’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA